Mu minsi ishize havuzwe byinshi ubwo Tanasha n'umuhungu yabyaranye na Diamond, basuraga iki cyamamare bakamarayo iminsi. Nyuma y'uko hagiye hanze amashusho Diamond ari gukina n'uyu muhungu we mu cyumba hibajijwe byinshi. Hari abibajije niba Tanasha ari kubana mu nzu imwe na Diamond ku buryo urukundo rwabo rwaba rwarongeye rukaba ikibatsi.
Byongeye aba bombi bakoranye igitaramo bagaragara babyinana indirimbo "Gere" bahuriyemo ku rubyiniro mu buryo budasanzwe abatari bake babibonamo urukundo rwongeye kuba ikibatsi. Icyakora mu itangazamakuru Tanasha yumvikanye avuga ko atigeze aryamana na Dimond muri Tanzania yongeraho ko we yari acumbitse muri hoteli.
Asubiye muri Kenya, mu kiganiro n'itangazmakuru yavuze ko nta mukunzi afite ashimangira ko atigeze aryamana na Diomand muri Tanzani kuko batabaga mu nzu imwe. Biragoye guhakana ko urukundo rw'aba bombi rutongeye kuba ikibatsi n'ubwo no kubyemeza nabyo bitoroshye cyane ko ba nyirabyo nabo batabyemera.Â
Gusa kuri iyi nshuro Diamond nawe yatunguranye asura Tanasha n'umuhungu babyaranye muri Kenya ashyira hanze amafoto n'amashusho ari mu byishimo n'umuhungu we bakina nk'umwana n'umubyeyi.
Ku cyumweru ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza Diomond ari gukina n'umuhungu yabyaranye na Tanasha muri Kenya. Muri aya mafoto harimo n'ayo bicaranye mu ndege ku buryo bisa n'aho yagiranye ibihe byiza n'umuryango we.
Iyi foto igaragaza Diomond ari gukina n'umuhungu we mu ndege, ishimangira ko yagiranye ibihe byiza n'umuryango we muri KenyaÂ
Nta butumwa bwihariye yigeze avuga kuri uru ruzinduko rwe muri Kenya, icyakora ku rukuta rwe rwa Instagram yashizeho amashusho yinjira mu ndege y'abanyacyubahiro ihenze ari kunywa ikinyobwa cya Peps ayiherekeza amagambo avuga ko aza kuba ageze muri Kenya mu masegonda macye maze ubu butumwa ubusangiza ikompanyi ya Peps asanzwe yamamariza iki ikinyobwa cyayo.
Diamond agiye guhaguruka muri Tanzania aya mashusho niyo yashyize hanzeÂ
Birashoboka ko uru rugendo rwe rufite aho ruhuriye no kwamamaza iki cyinyobwa muri Kenya. Ibinyamakuru byibanda ku myidagaduro birimo na blizz.co.ug byavuze ko Diamond yagize umwanya uhagije wo gusabana na Natasha n'umuhungu mbere y'uko asubira muri Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021.
Ikinyamakuru Nairobinews cyo muri Kenya cyo cyavuze ko uyu muhanzi ashobora kuba yari agiye muri Kenya ku mpamvu z'imikoranire mishya agiye kugirana n'ikompanyi yitwa OdiBet ikora ibijyane n'imikino y'amahirwe hifashishijwe ikoranabuhanga n'ubwo ntacyo Diamond arabivugaho.
Naho ikitwa tuko.co.ke cyo muri Kenya cyanditse ko uyu muhanzi hari ibirori yaririmbyemo by'inshuti ye yari yagize isabukuru ariko bikaba byaritabiriwe n'abatumiwe gusa. Agihaguruka ku kibuga kindege Diamond nabwo yashyizeho amashusho yinjira muri iyi ndege avuga ko gahunda ze Nairobi zirangiye asubiye muri Tanzania ku ivuko.
Diamond asubiye muri Tanzaniya nI uku yagiye yambaye