Ni iki nakora mugihe mabukwe atanshaka? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima birashoboka ko umusore n'inkumi bakundana bikagera aho bemeranywa kubana, nyamara ugasanga umubyeyi w'umusore ntiyemera umukobwa bityo akumva ubukwe bwahagarara, n'iyo bigeze aho bakabana, iki kintu gitera umubabaro mwinshi mu buzima bw'aba bombi biyemeje kurushinga.

Icyakora n'ubwo ari ihurizo ritoroshye, mbese ni iki cyakorwa mugihe nyina w'umusore atemera umukazana we?

1. Bishyire Imana

Birashoboka ko nyokobukwe yakwanga ko ubana n'umuhungu we kandi agakomeza kugufata neza akugaragariza urukundo rwinshi n'ubugwaneza, ariko ikibabaje ni uko ntekereza ko ibyo bidasanzwe.

Kutemerwa kwinshi guherekezwa n'uburakari, urwango, no gufatwa nabi. Ibi bishobora kugutera kubihirwa, gucika intege, kubabara mu mutima, kandi niba turi inyangamugayo, iki kintu gishobora kugutera kwibaza niba uhuye cyangwa uberanye neza n'umugabo wawe.

Kutemerwa bishobora kugutera isoni, bikagutera kwibaza ku gaciro kawe, ndetse bikagutera ihungabana mugihe waba warigeze kugira ibikomere byo hambere. Mubyukuri kutemerwa si byiza ariko ukwiye kureba witonze impamvu ibitera.

Iyibutse uwo uri we muri Kristo kandi ko kwemerwa kwawe muri Kristo bidashingiye ku kwemerwa na nyokobukwe.

2. Icishe bugufi

Ubusanzwe muri kamere yacu, iyo tubonye ijisho ritunenga ni ngombwa guhita twirwanaho. Inshuro icyenda ku icumi iyo tumaze kubona ko umuntu atadukunda, duhita twisanga mu buryo bwo kwirwanaho kandi twerekeje amakosa, ku muntu utatwemera.

Inama yanjye ya mbere, ni ukwibuka ko uwo werekezaho amakosa atari umuntu utazi wo mu muhanda, ahubwo ni nyina wumugabo wawe. Wowe, nk'umugore we, ufite ubushobozi bwo kugumishaho cyangwa guca umubano hagati y'umuhungu na nyina. Wicishe bugufi. Ntukirwanirire.

Ntukavuge nabi umugabo wawe kubyerekeye nyina.Nubwo yakwemera! Ariko, wibuke ko kwicisha bugufi ari ingenzi kugira ngo wirinde.

'Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe.gusa, ahubwo azirikane n'abandi.Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina Yose'. Abafilipi 2:3-10

3.Iga kuba umugaragu

Ntibyoroshye gucira bugufi umuntu utagukunda kandi biragoye kubaha umuntu utakwiyumvamo na mba.

Ariko niba turi mu buzima bugaragaza kwizera kwacu, noneho dukwiye kubaho ubuzima bugaragaza Yesu, urukundo rwe, ineza ye, kwicisha bugufi kwe n'umutima w'umugaragu nk'u we. Tangira umunsi wawe nk'aho nyina atigeze akubabaza. Tangira umunsi wibaza icyo ushobora kumukorera kugira ngo werekane urukundo rwa Kristo ruri muri wowe.

Abagalatiya 5:13 haragira hati 'Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo'.

4. Jya utinda kuvuga

N'umutima uciye bugufi, jya kwa nyokobukwe ubaze ibibazo. Ugende witwararitse wubaha umuco w'umuryango kandi , witwaze icyifuzo cyo kwiga, gukura, no kurushaho kumera nka Kristo. Jya kwa nyokobukwe, ugaragaze urukundo n'ubwo uzi ko atakwemera, umubaze impamvu.

Yakobo 1:19 hagira hati 'Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara'

5. Senga

Ushobora kuba warigeze kumva bavuga ko amasengesho yacu atunganirizwa mu nzira akagera ku Mana atunganye, ntugahangayikishwe no kuvuga ikintu cyiza cyangwa kibi. Senga kugira ngo Uwiteka yoroshye umutima wa nyokobukwe. Senga kugira ngo umutima we worohe kuri wowe.

'Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza'. Luka 6:27-28.

Muri macye birakwiye kugira umutima wihangana kandi ugera ikirenge mu cya Kristo ni ingenzi ku mugore wamenye Imana, ndetse birakwiye kwerera imbuto abakwanga kugeza igihe bazahindukira bagakora ibihwanye no gushaka kw'Imana ndetse ikirenze kuri ibyo bakagusaba imbabazi bityo mukabana amahoro.

Source: www.crosswalk.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-iki-nakora-mugihe-mabukwe-atanshaka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)