Ni Imana yahankuye! Inzira y'umusaraba ya Nzamukosha wamaze amezi atandatu akorerwa iyicarubozo muri Uganda (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nzamukosha Diane w'imyaka 36 y'amavuko ni uwo guhamya ibi, kuko yamaze amezi atandatu akorerwa iyicarubobozo, akubitwa, atotezwa, n'ibindi bikorwa bibabaza umubiri, asabwa kwemera ko atunze imbunda ndetse ari maneko yoherejwe n'u Rwanda.

Uyu mubyeyi yavuye mu Rwanda [yari atuye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu] mu 2014, ari kumwe n'umwana we, bajya muri Uganda aho yari agiye mu bikorwa by'ubushabitsi aho yakoraga ubucuruzi bw'imyenda ayivana muri Uganda, ajya kuyicuruza muri Sudani y'Epfo.

Ni umwe mu Banyarwanda batandatu bavanywe muri Uganda [aho bari bafungiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bajugunywa ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku wa 3 Gashyantare 2021.

Nyuma y'ibikorwa by'iyicarubozo yakorewe akagezwa mu Rwanda atakibasha no kugenda, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Gisikare biri i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko mu myaka irenga itandatu yari amaze aba muri Uganda, nta kibazo yari yarigeze agirana n'umuturage waho cyangwa undi muntu wese ariko umwaka wa 2020 ujya kurangira aribwo yafashwe n'abashinzwe umutekano bamujyana kumufunga bavuga ko ari maneko y'u Rwanda.

Agaruka ku buryo yafashwe yagize ati 'Nari nicaye mu nzu n'umwana hari nimugoroba nka saa Mbiri z'ijoro, mbona abantu baraje bambaye imyenda isanzwe barambwira ngo ni ab'inzego z'umutekano ngo nze barankeneye ku biro byabo mbabajije nti ese kuki mutaza ku manywa bambwira ko ari uburenganzira bwabo.'

Yakomeje agira ati 'Ubwo nari kumwe n'umwana mu nzu, umwana ariruka sinzi iyo yagiye, yabonye imbunda zuzuye mu nzu ariruka. N'ubu sinzi iyo ari.'

Nzamukosha avuga ko yavanywe iwe ajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Mbuya nyuma aza kujya ajyanwa mu zindi zitandukanye ariko hose bamukorera ibikorwa by'iyicarubozo.

Brig Gen CK yamusabye kwemera ko atunze imbunda

Abanyarwanda bagiye bafungirwa muri Uganda mu bihe bitandukanye bahuriza ku kuba uwahuye n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwego rushinzwe Ubutasi, CMI, Brig Gen Charles Asiimwe uzwi ku izina rya CK, baba batizeye ko uwo munsi bari burare bagihumeka umwuka w'abazima.

Nzamukosha avuga ko yakubiswe umubiri wose kandi yavanwaga muri gereza imwe ajyanwa mu yindi agahura n'abantu batandukanye bagenda bamubaza ibibazo yavuga ko atabizi bakamukubita.

Ati 'Narakubiswe umubiri wose, nkubitwa mu birenge, mu mutwe n'ubu mpora numva umutwe uzunguruka, nahakuwe n'uko nari ndwaye kuko nahoraga mva amaraso mu mazuru. Ni Imana yahankuye.'

Gereza yafungiwemo ni enye aho mu bantu yibuka bamuhase ibibazo harimo n'uwitwa CK [Brig Gen CK Asiimwe], wamuhatiraga kwemera ko ari maneko y'u Rwanda kandi atunze imbunda iwe mu rugo.

Yakomeje agira ati 'Ngezeyo narababajije nti nakoze iki? Bambwira ko ngo ndi maneko w'u Rwanda, mbabwira ko ndi umucuruzi ibyo kuneka ntabizi, bambwira ko neka, nibwo bankoreraga iyicarubozo ngo nemere ko u Rwanda rwanyohereje ngo nze kuneka.'

Nzamukosha avuga ko yari afunganywe n'abantu benshi barenga 100 ndetse harimo n'umugore w'Umunyarwandakazi wishwe [ni umugore bararanaga aho muri gereza, wari waramubwiye ko akomoka i Nyamirambo].

Uretse kuba atazi aho umwana we w'imyaka 13 ari, kugeza ubu n'amafaranga ye yakoreshaga mu bucuzi [yayabikaga iwe mu rugo], abarirwa muri miliyoni 8 z'Amashilingi ya Uganda, ibihumbi bitatu by'amadorali ya Amerika ndetse n'ibihumbi 700 Frw.

Avuga ko muri Uganda atari ahantu ho kujya ku buryo Umunyarwanda wese wifuzaga kujyaho ashatse yabihurwa.

Ati 'Uko meze ntabwo ariko nagiye meze, nari mfite imbaraga ngenda kandi nikorera ariko ubu nta kintu nshobora kongera gukora. Umunyarwanda wese ushaka kujya i Bugande yareba uko meze akabihurwa. Hari n'ibyo ntashobora kuvuga.'

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n'amategeko.

Urwego rw'Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b'inzirakarengane, bashinjwa 'kuba intasi z'u Rwanda' nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk'abandi bose.

Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n'umubano w'akadasohoka wa CMI n'abagize Umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'igihugu.

Nzamukosha Diane w'imyaka 36 y'amavuko yavuze ku itotezwa yakorewe mu gihe cy'amezi atandatu yamaze afungiwe muri gereza zo muri Uganda

Video: Mushimiyimana Azeem




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-imana-yahankuye-inzira-y-umusaraba-ya-nzamukosha-wamaze-amezi-atandatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)