Ni irihe somo twakwigira kuri Abigayili, umugore wari umunyabwenge muri iki gihe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yari umugore wa Nabali, umugabo wari umukire ariko akaba n'umunyamwaga. Abigayili we yari mwiza, akicisha bugufi, akaba umunyabwenge kandi yakundaga Uwiteka.â€"1 Samweli 25:3.

Yakoze iki?

Abigayili yakoresheje ubwenge n'ubushishozi kugira ngo arinde umuryango we kugerwaho n'akaga. We n'umugabo we Nabali, bari batuye mu gace Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yari yarahungiyemo.

Igihe Dawidi n'ingabo ze bari mu buhungiro, barindaga imikumbi ya Nabali kugira ngo abajura batayiba. Umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa kwa Nabali gusaba ibyokurya, ariko Nabali ababwira nabi kandi yanga kubibaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane. We n'ingabo ze bahise biyemeza kwica Nabali n'abagabo bo mu rugo rwe bose.â€"1 Samweli 25:10-12, 22.

Abigayili akimara kumenya ibyo umugabo we yakoze, yahise agira icyo akora adatindiganyije. Yahaye abagaragu be ibyokurya ngo babishyire Dawidi, kandi na we arabaherekeza kugira ngo amusabe imbabazi (1 Samweli 25:14-19, 24-31).

Dawidi abonye izo mpano bamuzaniye, akabona ukuntu Abigayili yicishije bugufi kandi agatega amatwi inama irangwa n'ubwenge yamugiriye, yahise abona ko Uwiteka yakoresheje Abigayili kugira ngo atica Nabali n'abo mu rugo rwe (1 Samweli 25:32, 33). Nyuma y'igihe Nabali yaje gupfa maze Abigayili aba umugore wa Dawidi.â€"1 Samweli 25:37-41.

Ni irihe somo twavana kuri Abigayili?

Nubwo yari mwiza kandi akaba n'umukire, ntiyigeze abona ko yari umuntu udasanzwe ahubwo yaciye bugufi. Yaharaniraga amahoro kandi yemeye gusaba imbabazi, yewe yigerekaho icyaha takoze. Yakemuye ikibazo cyari gikomeye atuje, akoresha ubushishozi, ubutwari n'ubwenge.

Source: Amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-irihe-somo-twakwigira-kuri-Abigayili-umugore-wari-umunyabwenge-muri-iki-gihe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)