Kuri uyu munsi tariki ya 14 Gashyantare 2021 abatuye isi yose yizihije umunsi mukuru w'abakundana. Nirere Shanel kimwe n'ibindi byamamare bitandukanye yifurije inshuti ze ndetse n'abamukurikira ku rubuga rwa Twitter umunsi mwiza w'abakundana witiriwe Saint Valentin. Miss Shanel yakoresheje ifoto ye yambaye imyambaro y'umutuku n'umukara nk'uko umunsi wa Saint Valentin ugaragazwa n'imyambaro ifite amabara y'umutuku n'umukara.
Nyuma yuko Nirere Shanel ashyize hanze iyi foto ye yayiherekesheje amagambo agira ati: "Happy Valentine ❤️Be your first love, love and be loved ❤️🌹#ValentinesDay #selfportrait ".