Nizeyimana Mirafa yamaze gusinyira ikipe yo muri Zambia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizeyimana Mirafa yamaze gusinyira ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia, ni mu gihe yari yitezwe muri Napsa Stars yo muri iki gihugu.

Kuva mu Gushyingo 2020, Mirafa Nizeyimana ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports yari muri Zambia aho yari agiye kurangizanya n'ikipe ya Napsa Stars FC.

Akigera muri iki gihugu ntibyakunze ko ayisinyira aho atumvikanye n'iyi kipe kuko ibyo bumvikanye akiri i Kigali iyi kipe yabihinduye.

Uyu mukinnyi akaba yemereye ISIMBI ko yamaze gusinyira Zanaco FC kuko atabashije kumvikana n'ikipe ya Napsa Stars.

Akaba yamaze gusinyira Zanaco FC yo muri Zambia imyaka ibiri y'amasezerano.

Nizeyimana Mirafa akaba yari umukinnyi wa Rayon Sports yinjiyemo 2019 ayisinyira imyaka 2. Yakiniye amakipe atandukanye nka Etincelles, Police FC na Rayon Sports.

Mirafa yamaze gusinyira Zanaco FC yo muri Zambia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizeyimana-mirafa-yamaze-gusinyira-ikipe-yo-muri-zambia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)