Umukinnyi wa Filime Ngabo Leon wamenyekanye ku mazina ya Njuga akaba akina muri filime zitandukanye zirimo na Seburikoko iri mu zikunzwe nu Rwanda, yirukanywe mu nzu nyuma yo kubura amafaranga y'ubukode. Nkuko tubikesha X Large Tv yamusuye, ubwo bageraga aho Njyga acumbitse basanze ibikoresho byose byo mu nzu abamo biri hanze nubwo Njuga atari ahari yari yagiye mu kazi ke ko gukora filime ye nshya yise " Rugamba ". X Large Tv ikigera kwa Njuga yahasanze umusore babana witwa Jimmy abanza kubeshya ko bari mu gikorwaa cyo gutera irangi dore ko inzu babamo nta rangi yari ifite. Nyuma Jimmy yaje kwivuguruza avuga ko ibintu byabakomeranye ko nyirinzu yabasutse hanze ndetse uyu musore yavuze ko hari abasore bari bahari barimo kubafasha kujyana ibintu ku muhanda babyerekeza ahantu hashya bagiye kwimukira. X Large Tv yakomeje gutegereza ko Njuga ahagera ari nako iganira na Jimmy. Njuga yahashyitse nyuma y'iminota isaga 30. Mu kuhashyika, Njuga yatunguwe no kubona camera za X Large Tv gusa aremera aganira nayo aho yavuze ko bamusohoye mu nzu kubera kubura amafaranga y'ubukode.
Njuga yakomeje aganiriza X Large Tv aho yikomye umusore baturanye witwa D'Amour ari nawe wahaye amakuru X Large Tv ikaza kureba ibyabaye kwa Njuga. Njuga yavuze ko inzu ye ayikodesha amafaranga ibihumbi mirongo inani (80000Frw) ku kwezi akaba yahise avuga ko amafaranga agiye guhita ayishyura ndetse n'umunyamakuru wa X Large yamwemereye ko azamwishyurira ay'ukwezi gukurikira. Njuga yavuze ko nubwo ababajwe n'ibyo yakorewe (aribyo byo guhururizwa abanyamakuru nyuma yuko yirukanywe mu nzu yabagamo) yemeye ko amashusho yafashwe ashyirwa hanze kuko we adatewe ipfunwe no kugaragaza ko yananiwe kwishyura inzu kuko we ubusanzwe mu buzima bwe ntabwo akunda ibintu byo kwiyemera cyangwa se kwigaragaza uko atari ahubwo akunda kwiyerekana uko ari.