Nta muntu n'umwe ushobora kwemera kubaho uko abandi babishaka – Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro 'Battlegrounds' yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n'Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba igihugu nk'u Bushinwa gishobora gushora imari cyarangiza kikinjira mu busugire bw'aho cyashoye. McMaster yamubwiye uburyo inyubako ikoreramo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yubatswe n'Abashinwa barangiza bakajya biba amakuru ajyanye nayo.

Perezida Kagame yavuze ko u Bushinwa bufite ibikorwa mu Rwanda n'ahandi muri Afurika ariko 'mu buryo butandukanye' bitewe n'inyungu bubona muri buri gihugu n'ibindi.

Yavuze ko havuzwe byinshi ku madeni ibihugu bya Afurika bibereyemo Afurika amaze kuba umutwaro ubiremereye, gusa kuri we asanga bidakwiye kuba ikibazo mu gihe nta gihugu na kimwe cyahatiwe gufata ayo mafaranga.

Ati 'Ntabwo ntekereza ko hari igihugu na kimwe cyo muri Afurika u Bushinwa bwahatiye gufata amafaranga yabwo kugira ngo kibe gifite ayo madeni aremereye, Oya. Ni nayo mpamvu mvuga ngo, kunenga gukwiye kuba ku mpande zombi. Ntibikwiye kuba ku Bushinwa, bikwiye kuba no kuri wa wundi wafashe ideni kugeza aho riba ikibazo gikomeye.'

Perezida Kagame yavuze ko ikindi yifuza ko Amerika n'u Burayi birebaho, ari ukwibaza impamvu u Bushinwa buri kwigarurira Afurika, maze iyo migabane yombi ikamenya icyo Afurika ikeneye gituma u Bushinwa bworoherwa no kubyaza umusaruro uyu mugabane.

Ati 'Ahari ibyo byuho iyo biza kuba byarazibwe n'undi muntu, Afurika ntiba igomba kujya mu Bushinwa ngo ibe igorwa n'ayo madeni umwe afata cyangwa se amakosa umwe yakora muri urwo rugendo.'

Yakomeje avuga ko Amerika n'u Burayi bikwiye kwibaza uburyo bikorana na Afurika mu nyungu rusange ku buryo byakuraho igisa no kwiharira isoko kivugwa ko u Bushinwa buri gukora mu ishoramari ryabwo muri Afurika.

Ati 'Ahari abantu bakeneye guhindukira bakibaza ibi bibazo. Ku ruhande rw'u Rwanda, dukorana n'u Bushinwa, dukorana n'ibihugu byose by'umwihariko turi inshuti na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko dukorana n'inshuti zacu zose tuzirikana ibyo dukeneye n'ibyo dushobora gutanga.'

Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka ko Abashinwa baza mu Rwanda baje kujya batanga icyayi mu biro, kuko bene abo mu gihugu batabuze ariko niba ari abantu b'abahanga mu ngeri runaka, bashaka guha akazi abanyarwanda ntacyo bitwaye.

Ati 'Ntabwo ushobora kuzana Abashinwa miliyoni mu Rwanda ngo bubake imihanda n'ibiraro mu Rwanda. Icyo ni ikindi kibazo, rero dukorana na buri wese bigendanye n'ibyo twemeranyijeho kandi ibyo bikwiye no kuba ku bandi bantu dukorana cyangwa se bakorana natwe ishoramari.'

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari amadeni ibihugu bya Afurika bibereyemo u Bushinwa ndetse bivugwa ko yatangiye no kubiremerera, hari andi yiyongera aturutse mu mikoranire izwi nka 'Paris Club'.

Paris Club ni uburyo ibihugu 21 bikomeye birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byishyize hamwe bikiyemeza kujya biha inguzanyo ibikennye.

Perezida Kagame ati 'Abantu ntibajya babivugaho, ideni ni ideni. Uko ryakuremerera ntabwo biterwa n'uko ari iry'Abashinwa cyangwa Abanyaburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika'.

Perezida Kagame yavuze ko usibye amadeni, hari ubwo ibihugu bimwe bishaka no kugira ukuboko mu miyoborere ya Afurika ku buryo bishaka no gutoranya abayobozi babyo.

Ati 'Abo si u Bushinwa, ndi kuvuga abandi bavuga ko bakora ibintu neza. Ni ingenzi cyane kumenya ibyiyumviro by'abantu. Ndaguha urugero [...] bamwe mu bantu twakoranaga mu Burengerazuba, baje bafite imyumvire y'uko tutita ku burenganzira bwa muntu, kuri demokarasi, ku bwisanzure, baza baje kubidukorera cyangwa kukubwira ngo ukwiye kuzajya ubikora uko babishaka.'

'Hanyuma turavuga ngo Oya, twe nk'abantu, nta kiremwamuntu aho ariho hose cyashaka kubaho nk'uko undi muntu abishaka. Njye numva ko twese turi ibiremwamuntu, abemera Imana n'ibijyanye n'iremwa, bazi ko twese turi ibiremwamuntu.'

'Rero nta buryo nakwemerera umuntu gutesha agaciro kanjye kuri urwo rwego, ku buryo baba bari aho bakanyobora cyangwa se baha umurongo abaturage banjye. Ntabwo bishoboka. Kandi icyo ni ikibazo.'

Yongeyeho ati 'Ibyo bintu byo kugenzura, bijyana no kuvuga ngo nzaguha ibi, nzaguha amafaranga y'ibikorwa by'iterambere, si amagambo ni ibintu bishingiye ku bunararibonye bw'ibyabaye.'

Perezida Kagame yavuze ko ubu imikoranire y'u Rwanda n'abashoramari mpuzamahanga ishingiye ku bikorwa bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho nk'ibishingiye ku bikorwa bitangiza ikirere.

Yatanze urugero rw'ishoramari rishobora gukorwa mu nzego zirimo nk'ubuzima, avuga ko rishobora kuba rishingiye nko kubaka inganda, gukora ubushakashatsi n'ibindi byakwagura urwego rw'ubuvuzi muri rusange.

Yavuze ko no mu bindi bihugu ku mugabane, hafi ya byose binyotewe n'iri shoramari, aho by'umwihariko Isoko rusange rya Afurika rizabigiramo uruhare ku buryo nka Amerika ishobora koroherwa no gushora imari mu gihugu runaka ariko bikajyana n'umugabane wose muri rusange kandi ikabyungukiramo nayo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-n-umwe-ushobora-kwemera-kubaho-uko-abandi-babishaka-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)