Ni mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru Richard Austin Quest wa CNN umaze iminsi ari mu Rwanda wanasuye ibikorwa binyuranye byo muri iki gihugu.
Muri kamwe mu duce tw'iki kiganiro Perezida Kagame Paul yagiranye n'uyu munyamakuru ukomeye muri America, bavugana ku bijyanye na Demokarasi.
Ibihugu bikomeye birimo ibyo ku mugabane w'u Buranyi na America byakunze gutunga agatoki abayobozi b'Ibihugu byo ku mugabane wa Africa ko bahonyora amahame ya Demokarasi by'umwihariko kuko bakunze kumara igihe kinini ku butegetsi.
Gusa abayobozi b'Ibihugu bya Africa na bo bakunze gusubiza bariya bo muri biriya bihugu ko bafite uburyo bayoboramo ibihugu byabo kandi bujyanye n'ugushaka kw'abaturage babo.
Muri aka gace k'ikiganiro gakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri ibyo bihugu bivuga ko byakataje muri Demokarasi na ho ibyaho atari shyashya ku buryo byakomeza kwiyita abarimu ba Demokarasi.
Perezida Kagame agaruka ku bivugwa ko amahame ya Demokarasi ari amwe bityo ko akwiye kubahirizwa mu bihugu byose, akavuga ko we adakwiye kumva ibivugwa n'u Burayi ahubwo ko areba ibifitiye akamaro Abanyarwanda.
Umunyamakuru Richard Austin Quest avuga ko nta muyobozi wo muri biriya bihugu 'umara igihe kinini ku buyobozi nk'uko bikorwa na bamwe bo muri Africa.'
Perezida Kagame amusubiza agira ati 'Ntabwo ibyo nabyitaho, umuyobozi w'i Burayi ni uw'i Burayi.'
Umunyamakuru akomeza amubwira ko abayobozi bose bakwiye kubigenza nk'uko bikorwa n'ab'i Burayi no muri America.
Yagize ati 'Niba uriho urambwira ko buri wese agomba gukurikiza ibyavuzwe n'u Burayi, njye ntabwo ndi muri abo bantu. U Burayi na America (Western Word) ni yo ubwayo, hari byinshi byiza bakora, hakaba n'ibindi byinshi bibi bakora
Yagize ati 'Ntabwo igisobanuro cya Demokarasi gitangwa n'ibihugu by'i Burayi na America (Westerm World), oya. Niba ari ko bimeze, byaba biterwa niki kugira ngo habeho kwivuguruza muri ibyo bihugu, aho tubona bimwe mu bihugu batora abayobozi babo ariko nyuma bakaza kwamagana wa muyobozi bitoreye.'
Perezida Paul Kagame wakunze kuvuga ko Demokarasi ikwiye kujyana n'umurongo w'igihugu, amateka yacyo ndetse no gushaka kw'abaturage, muri iki kiganiro yavuze ko uko imiyoborere y'i Burayi atari iyo igomba kuba ikita rusange mu bihugu byose.
Ati 'None uriho urambwira ko Demokarasi ifite ibyiza n'ibibi byayo aho ari ho hose haba i Burayi cyangwa ahandi hose, ariko ntabwo nagendera mu murongo w'u Burayi.'
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n'ibyerekeye Paul Rusesabagina uri gukurikiranwa n'inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha birimo iby'iterabwoba akekwaho.
Perezida Kagame avuga ko abakunze kuvuganira Paul Rusesabagina bari bakwiye no guhindukira bakibuka inzirakarengane ndetse n'abagizweho ingaruka n'ibitero byagabwe n'umutwe wa FLN w'impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina.
UKWEZI.RW