Akenshi iyo umuntu avuze kwitwa umugabo ntabwo benshi babisobanukirwa neza, burya bivuze ko hari inshingano zikomeye ziba zikugiye ku mutwe. Kuba watera inda umugore cyangwa ukamufasha kurera umwana burya ntibiba bihagije ngo witwe umugabo. Niwumva bakwita umugabo uzamenye ko hari ikintu gikomeye wiyemeje gituma baguha iryo zina.
Gusa ikibabaje nuko hari benshi bamara kwitwa abagabo babona ishingano zikomeye zibiherekeje bagahita bamanika amaboko. Ibibazo by'ubukungu kuri ubu byatumye abagabo benshi batakaza umwanya wo kwitwa abatware b'ingo ahubwo ugasanga abagore babo bafashe izo nshingano.
Gusa niba uri umugabo kandi witeguye gukomeza kubiharanira dore bimwe mubyo utazarekera umugore wawe ngo abikore kuko byatuma benshi batangira kwibaza ku bugabo bwawe.
- Ntuzibeshye ngo wishimire kurya kandi utigeze uhaha. Nusanga murugo batetse kandi utigeze utanga amafaranga yo guhaha uzaba ufite ikibazo gikomeye cyane kuko hari inshingano uzaba wirengagije kandi zikureba. Umugore ashobora guhaha akoresheje amafaranga ye ariko niyo waba uzi neza ko ayafite ntibizakubuze kumubaza aho yakuye amafaranga yo guhahisha kandi ntayo wamuhaye. Bizatuma yumva ko hari umuntu uri munshingano murugo ndetse nawe uzumva ko ntacyo wirengagije kikureba.
- Ntukwiriye gusigira ibibazo bikomeye umugore wawe ngo abe ariwe uza kubishakira imyanzuro cyangwa ibisubizo, ibi bibaye ushobora kuzahora ubyicuza ubuzima bwawe bwose. Abagore benshi burya bateshwa umutwe n'ibiri kuba ako kanya ndetse bishobora no gutuma batekereza inzira zidakwiye zo gukemura ibibazo. Burya kenshi abagabo nubwo atari bose usanga babanza gutuza bagashaka umuti w'ikintu bari hamwe kuko ntibakunda gutwarwa n'amarangamutima. Nuramuka usigiye umugore wawe ikintu gikomeye nawe cyakugoye ngo agishakire igisubizo uzamenyeko ushobora kuba uri gushyira mukaga umuryango wawe.
- Ntugatume umugore wawe aba ariwe ukemura ibibazo byo murugo bigendanye n'amafaranga. Ntibivuze ko umugore adakwiye kugira icyo akora giteza imbere urugo ariko akwiye kubikora abyitekerereje, utamuhagase ngo nazane amafaranga yo gukora iki n'iki. Ibi ni ukubera ko numenyera ko ariwe wishyura byose, uzaba uri gutakaza inshingano zawe nk'umugabo ndetse na cya gitinyiro abagabo benshi baba bashaka kizaba cyagucitse.
- Mu bukene bwose waba urimo ntuzigere wemerera umugore wawe kujya kuguza amafaranga yo gukoresha mu rugo. Ibi bishobora gutuma amabanga yawe nay'umuryango wawe byose bijya hanze. Burya umugore ufite umugabo iyo atangiye kugenda aguza amafaranga abantu, batangira kwibaza bati :'umugabo we arihe, cyangwa amaze iki? 'Iki kibazo abantu nibatangira kukibaza uzamenye ko urugo rwawe rugeze kure ndetse n'ubugabo bwawe bwatangiye gukemangwa.
Ibi byose tumaze kuvuga haruguru nubyirinda uzaba usigasiye icyubahiro cyawe nk'umugabo kandi ntihagire ugucishamo ijisho cyangwa ngo bigusenyere urugo ,bitewe no kwitwa inganzwa.
Â
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating