Igikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge cyabereye mu Mudugudu wa Kariyeri, Akagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu; byafashwe bivanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu, taliki 12 Gashyantare 2021.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ibi biyobyabwenge bibangiririza urubyiruko kuko rubikoresha bikarutesha umutwe ndetse bamwe bagafungwa.
Mutuyimana Gaston yagize ati 'Ibi biyobyabwenge bitugiraho ingaruka nyinshi kuko n'ubwo bitava hano iwacu, hari ababyishoramo cyane cyane urubyiruko bakabyikorera bagafatwa bagafungwa. Abandi barabinywa bikabangiza ntibakomeze amashuri. Tuzakomeza kubirwanya kandi hamwe n'imbaraga Leta ishyiramo tuzabihashya.''
Iribagiza Mini na we yagize ati 'Iyo babitwitse tureba biduha isomo n'icyizere ko bitarakomeza ngo bikoreshwe. Ni igihombo kiba kihabaye ariko ntibihwanye n'uko rwakwangiza abana bacu.''
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko abakijandika mu biyobyabwenge baba bata umwanya kuko bibahombya kandi amategeko abihanira.
Yagize ati "Abacuruza, abanywa n'abagikoresha ibiyobyabwenge bari guta umwanya ndetse banabihomberamo kuko ubwabyo amategeko arabihana, ibyafashwe biratwikwa amafaranga yabo agapfa ubusa kandi yakabafashije mu bindi. Turasaba abaturage kubigendera kure n'aho babibonye bakaduha amakuru tukabifata ntibikomeze kutwangiririza igihugu.''
Akarere ka Nyabihu gakunze kubonekamo ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi urwinshi ruba ruturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwambutswa rwerekeza mu mijyi minini ya Musanze na Kigali.