Aba bakirisitu bafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Kamashama mu Kagari ka Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Karangwa Edouard, yabwiye IGIHE ko aba baturage bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati "Mu ma saa Tanu z’amanywa ni bwo twabafashe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo kubafata rero hakurikiyeho kubatwara kuri Polisi turabigisha tubasobanurira amakosa bakoze kandi bitemewe ubundi tubaca amande nkuko bigenwa n’Inama Njyanama y’Akarere."
Gitifu Karangwa yakomeje amenyesha abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ko bazajya babihanirwa kuko ngo byatuma bakwirakwiza iki cyorezo mu bandi.
Ati "Uzajya afatwa azajya abanza yigishwe nyuma tumuce amande ariko ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho kugira ngo bacibwe amande."
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Murenge wa Rukomo hamaze gufatirwa amatsinda abiri asenga mu buryo bunyuranye n’ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.