Nyagatare: Abanyeshuri ba Kaminuza bafashwe basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri bafatiwe mu Mudugudu wa Nyagatare ya kabiri mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare ahagana saa Mbili z'ijoro. Abafashwe ni abakobwa bane n'abahungu icumi bakaba bafatiwe aho bakodesha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri uko ari 14 bafatiwe aho bamwe muri bo bakodesha bari kubyina bahahinduye akabari.

Yagize ati 'Basanzwe aho bamwe batuye, bagiye bagura inzoga baratangira baranywa banabyina abandi basakuza cyane, abaturage rero bahise bahamagara Polisi ijyayo igezeyo isanga bari mu nzu imwe bari kunywa inzoga basakuza cyane.'

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa barajwe kuri Polisi aho n'abandi baturage baba barenze ku mabwiriza barazwa, Polisi n'inzego z'ibanze ngo mu gitondo bagiyeyo barabaganiriza babibutsa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ko nabo abareba, nyuma yo kuganirizwa baciwe amande anagana 10 000 Frw kuri buri umwe bararekurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Julliette, yabwiye IGIHE ko nyuma y'uko aba banyeshuri bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus hagiye kongerwa ubukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo muri iyi kaminuza.

Yagize ati ' Nyuma y'uko tubaciye amande twavuganye n'ubuyobozi bwa kaminuza dutegura ko twajyayo kubigisha n'ubundi twajyaga tujyayo ariko tugiye kubyongera cyane, tuzajyayo tubereke abandi tubabwire ko bidakwiriye kubona abanyeshuri ba kaminuza aribo bafatwa barenze ku mabwiriza aribo bagafashije leta mu kwigisha abaturage.'

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi ishize muri iyi kaminuza hari hagaragayemo abanyeshuri banduye iki cyorezo ariko ko baje kwitabwaho bagakira kuri ubu hakaba nta cyorezo kihaheruka.

Murekatete yasabye abanyeshuri kwirinda guhura mu kivunge kuko no mu ishuri bicara batandukanye.

Ati ' Na bariya batubwiraga ko impamvu bari bari kumwe ari uko bafite ibizamini uyu munsi, rero ntabwo bakwiriye kujya kwigira hamwe ngo ni uko bafite ikizami kandi naho bigira bicara basize intera, amabwiriza nabo arabareba uzajya afatwa azajya abihanirwa.'

CIP Twizeyimana we yasabye abanyeshuri biga muri za kaminuza n'abanyarwanda kwirinda kwirara buri wese akirinda ku giti cye yubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus.

Aba banyeshuri bagiriwe inama bacibwa amande
Aba banyeshuri bafashwe bari kunywa inzoga kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abanyeshuri-ba-kaminuza-bafashwe-basinze-barenze-ku-mabwiriza-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)