-
- Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ashyikiriza iyo mbangukiragutabara umuyobozi mukuru w'ibitaro by'ako karere
Yabitangaje ku wa 03 Gashyantare 2021, ubwo Akarere ka Nyagatare kashyikirizaga ibitaro bya Nyagatare imbangukiragutabara kabiguriye.
Maj Dr Munyemana avuga k0 iyo modoka izabafasha kurushaho gutanga serivisi z'ubuvuzi, cyane ku barwayi bakeneye ubwisumbuyeho.
Ati "Hari abarwayi baba bakeneye serivisi tudafite hano nk'aboherezwa i Gahini cyangwa i Kanombe bafite ikibazo cy'amagufa, hari abakenera guca mu byuma tudafite twohereza i Kibungo n'i Kigali. Izadufasha rero kwihutisha abarwayi bahabwe serivise mu buryo bunoze."
Ibitaro bya Nyagatare bisanganywe imbangukiragutabara 10, hakaba hiyongereyeho indi imwe yatanzwe n'Akarere ka Nyagatare.
Umuyobozi w'ibyo bitaro avuga ko kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza, byasaba ko nibura baba bafite imbangukiragutabara 15.
Agira ati "Ifasi dukoreramo ni nini, ifite abaturage barenga 500,000, izo mbangukiragutabara tuzajya tuzifatanya n'ibitaro bya Gatunda, birumvikana izihari ko zidahagije nibura dufite 15 ikibazo cyaba cyakemutse."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko batekereje kugurira ibitaro imbangukiragutabara hagamijwe kubifasha kugera ku barwayi bakeneye serivisi kandi ku gihe.
Ati "Akarere ka Nyagatare ni kanini cyane, urumva kuva Kagitumba kugera ku bitaro cyangwa kuva Kiyombe hose ni kure, hakenewe rero imodoka nyinshi zabafasha kugera ku barwayi kandi ku gihe."
Mushabe nawe ariko avuva ko imbangukiragutabara 11 ibitaro bya Nyagatare bigize kandi bazazifatanya n'ibya Gatunda, ikibazo kigihari ariko kizagenda gikemuka uko amikoro azagenda aboneka.
Uretse imbangukiragutabara, Akarere ka Nyagatare kandi kiyemeje kubakira ibitaro bya Nyagatare imesero ndetse no kubigurira imashini ya X-ray.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nyagatare-hakenewe-imbangukiragutabara-15-kugira-ngo-serivisi-z-ubuvuzi-zitangwe-neza