Nyagatare: Umusore yafatanywe ibihumbi 120 by'amafaranga y'amiganano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yatawe muri yombi na Polisi tariki 8 Gashyantare 2021 nyuma y'aho yari amaze kuva muri restaurant yaririyemo akishyurira amafaranga y'amiganano.

Akimara kwishyura 2000 Frw muri iyi restaurant, yahise agenda ariko abo yayahaye bayagenzuye basanga ni amakorano, bahamagara Polisi ijya kumushakisha kuko bari bazi aho atuye.

Polisi ikigera mu gace atuyemo, abaturage bafite amaduka nabo bahise bayibwira ko hari amafaranga y'amiganano nabo yabishyuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yemereye IGIHE iby'itabwa muri yombi ry'uyu musore.

Yagize ati 'Yafashwe biturutse ku makuru y'abaturage yari muri restaurant ari kunywa icyayi aba yishyuye, abo yishyuye ayo mafaranga babona ko ashobora kuba ari amiganano yabahaye ariko we yari yagiye, ni bwo bahamagaye polisi kuko bari bazi aho atuye barayirangira ijya kumushaka.'

Yakomeje avuga ko bakigera aho atuye hari undi mucuruzi wahise ababwira ko na we yamwishyuye amafaranga y'amiganano biba ngombwa ko binjira iwe kumushaka.

Ati 'Bahise bajya iwe baramusaka basanga afite andi mafaranga y'amiganano ku buryo ayo yafatanywe yose n'ayo yari yishyuye muri ayo maduka yose yageze ku bihumbi 120.'

Amaze gufatwa, uwo musore yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Karagwe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 269 rivuga ko umuntu wese ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Uyu musore yafatanywe ibihumbi 120 Frw by'amiganano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umusore-yafatanywe-ibihumbi-120-by-amafaranga-y-amiganano

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)