Nyagatare: Umuturage uherutse kugaragara aryamye mu muhanda, yari yakodesherejwe inzu arayanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatanu mu gitondo hagaragaye amafoto y'umuturage witwa Uwizeyimana Joyce wavugaga ko amaze iminsi arara hanze we n'abana batatu mu Mudugudu wa Barija uherereye mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

Uwizeyimana yavugaga ko amaze iminsi arara mu muhanda ngo kuko yabuze aho acumbika akagaragaza akababaro ko kutagira aho kuba ndetse ko anahangayikishijwe n'abana be batatu bicwa n'imbeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko iby'uko kurara ku muhanda k'uyu muturage atari byo ahubwo ari ibyo yahimbye nyuma yo gukodesherezwa inzu akabura uko ayicururizamo ibiyobyabwenge.

Meya Mushabe yagize ati ' Uriya mugore yaje aturutse mu Bugesera, yaje ari umukobwa ashakana n'undi mugabo agiye kuhamara imyaka itatu cyangwa ine, bahise batangira gucuruza ibiyobyabwenge, umugabo arafungwa n'ubu arafunze, nyuma aza kugaragaza ko adafite aho kuba, Akarere gafata inshingano kamukodeshereza inzu, aza kuyivamo kuko atashoboraga kuyicururizamo ibiyobyabwenge, avamo ajya kwikodeshereza."

Yakomeje avuga ko nyuma yo kujya kwikodeshereza yongeye gusubira gucuruza ibiyobyabwenge, ubuyobozi butangira kongera kumukurikirana.

Ati ' Ariya mafoto rero mwabonye yabyutse mu rukerera rwo kuwa gatanu sinzi abamugiriye inama bati genda usase ku gasozi ugaragaze ikibazo cyawe, aragenda ahamagara abanyamakuru ngo abereke ikibazo turaza turamufasha kuko ntitwakwemera ko umuturage wacu aba ku gasozi. Twongeye turamukodeshereza na none.'

Meya Mushabe yasabye abaturage kugira ikinyabupfura bakikunda ndetse bakanakunda kwihesha ishema aho guhora mu buzima budashobotse.

Ati ' Ibi byose ni ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, turasaba abaturage kutemera ababatuyemo kwitwara uko bishakiye, nk'uriya ni muto ntaranagira imyaka 30 ariko ari kwitwara kuriya, dufite abantu benshi bafite iriya myaka bitunze bibeshejeho ntabwo abadafite ubushobozi bose leta ibakodeshereza bajye badufasha bahanure abantu nk'aba bitwara kuriya.'

Meya Mushabe yavuze ko muri aka Karere bari bafite abaturage 828 batari bafite aho kuba ariko ko abenshi bamaze kubakirwa abasigaye bake nabo ngo inzu zabo zirarangirana na Gashyantare.

IGIHE yamenye ko uyu mugore yari yakodesherejwe ku muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Barija, aha ngo ahageze yabonye nta kuntu yahacururiza ibiyobyabwenge ahitamo kujya kwikodeshereza yanga inzu yari yahawe.

Uyu muturage aherutse kugaragara yashashe mu muhanda aharyamye we n'umwana we



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umuturage-uherutse-kugaragara-aryamye-mu-muhanda-yari-yakodesherejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)