Hashize igihe kuri uwo mugezi unyura mu Murenge wa Kamegeri hari ikibazo cy'uko wuzura ubuzima bugahagarara abantu ntibabashe kwambuka, abanyeshuri bagasiba ishuri n'ugerageje kwambuka ukamutwara akaburirwa irengero.
Bamwe mu baturage bambuka uwo mugezi babwiye IGIHE ko wari uherutse gutwara abantu umunani baburirwa irengero.
Ntakirutimana Vincent yagize ati 'Hari igihe uyu mugezi watwaye abantu bane umunsi umwe bavuye hano hirya ku gasantere, hari igihe watwaye abantu babiri hariho n'igihe cyatwaye umwana n'umugore tumara icyumweru cyose tubashaka turababura.'
Abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri baganiriye na IGIHE bishimira ko icyo kiraro cyoroheje ubuhahirane hagati yabo kuko iyo umugezi wa Mwogo wuzuraga baburaga uko bambuka hakaba ubwo bagiye gucumbika batabiteguye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, avuga icyo kiraro cyubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwambuka nta nkomyi kandi bagahahirana neza.
Yagize ati 'Cyubatswe umwaka ushize, gihuza Akagari ka Kamegeri, Rususa na Bwama mu Murenge wa Kamegeri.'
Akomeza avuga ko bashyize ingufu mu korohereza abaturage gukora ubuhahirane, hakurwaho inzitizi izo ari zo zose zishobora kubakoma mu nkokora zirimo ibiraro byangiritse.
Ati 'Mu mwaka wa 2020 twubatse ibiraro byo mu kirere bine naho mu wawubanjirije twubatse bitatu.'
Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe n'amateme ku mihanda itandukanye yakozwe ariko hari n'andi yagiye yubakwa kugira ngo inzira zibashe kuba nyabagendwa mu Mirenge ya Kamegeri, Cyanika, Gatare n'ahandi.
Bateganya kongera ibiraro byo mu kirere bikagera kuri 30 ku migezi itandukanye ikunze kuzura mu bihe by'imvura ikabuza abaturage kwambuka no guhahirana.