Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bwafatiriye amafaranga yabo bari bamaze amezi arindwi bakorera muri VUP.
Icyo gihe ubuyobozi bwabijeje ko ayo mafaranga buzayabaguriramo ingurube ariko hari aberekanye ko batazikeneye.
Abaturage bemeza ko hari bamwe bagerageje no gusobanurira ubuyobozi ko bakeneye amafaranga yabo aho guhatirwa korora ingurube kuko bazifite bugashaka kubafunga.
Umwe yagize ati “Mu kwezi kwa Cyenda turakora turangije amafaranga bakayashyira kuri konte ariko umurenge warayafunze ngo ntabwo dushoboye kuyabona ngo ni ukuyaguramo amatungo. Abana baricaye, nta myenda ari natwe reka da, ari n’urugi ntarwo, erega ibihumbi 70 ni menshi nta matungo twabasabye babidukoresheje ku ngufu.”
Undi muturage yakomeje ati “Ikibazo mfite ni uko twakoze muri VUP ariko bakaba baranze kuduhemba.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo bwabwiye IGIHE ko butafatiriye amafaranga y’abaturage ahubwo iki gikorwa kiri muri gahunda bise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kwiteza imbere bakava mu bukene.
Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yagize ati “Ni gahunda twise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kuva mu bukene aho bizigamira kuko hari abakoraga bakarya bagakora bakarya ntibizigamire. Tumaze kubibona ko hari abakoze imyaka itanu nta n’ikintu bizigamiye twaraganiriye na bo twemeranya ko byibuze mu mirimo bazabona mu mwaka bazagerageza ukarangira bizigamiyemo ibihumbi 30 Frw bakazaguramo itungo.”
Yakomeje ahakana ko nta muturage wafatiriwe amafaranga ashimangira ko amafaranga yabo yose akiri kuri konti zabo ku buryo nta wagakwiye kuvuga ko yafatiriwe.