Nyarugenge: Abaturage bashimiye Leta yabaye ibyo kurya mu bihe bya Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango igera ku 1679 igizwe n'abantu 2417 ni yo yashyikirijwe ibiribwa izifashisha muri iki gihe cya Guma mu rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali.

Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 n'ibilo 55 by'ibishyimbo na toni 18 n'ibilo 698 bya kawunga.

Muhimundu Rose uri mu bahawe ibiribwa, yagize ati 'Bampaye ibishyimbo na kawunga kandi biri bumfashe cyane kuko mu buzima busanzwe nari mbayeho nabi, ariko ubu ngiye gutekera abana turye nk'abandi.'

Twahirwa Japhet we yagize ati 'Njye nari nsanzwe ndi umukarani kandi kurya n'ubusanzwe birangora, ubu nari maze iminsi nta biryo. Ibi biri bumfashe kugeza ku wa Mbere ubwo bazaba baturekuye meze neza.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yemeza ko bishimiye kuba abaturage bo muri aka gace bahawe ibiribwa cyane ko kari gafite benshi babikeneye.

Ati 'Byadushimishije cyane kuko by'umwihariko muri aka gace ni ho hari umubare mwinshi w'abakeneye ibiribwa ku buryo ibyo twatanze uyu munsi hafi kimwe cya kabiri cyabyo cyahawe abaturage b'aha kubera ko ni ko gace gatuwemo n'abantu benshi bagizweho ingaruka na COVID-19.'

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango irenga ibuhumbi 130 yari ikeneye ubufasha bw'ibiribwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Umuturage ufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya ashobora kwegera ubuyobozi bw'inzego z'ibanze cyangwa agahamagara 3260.

Byari ibyishimo ku baturage bahawe ibiryo
Byari ibyishimo ubwo abaturage bahabwaga ibiribwa byo kubagoboka muri iki gihe imirimo imwe n'imwe yahagaze
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko abaturage bo mu murenge ayobora bari bakeneye ibyo kurya
Abahawe ibiryo bashimye uburyo Leta y'u Rwanda ibatekerezaho
Abaturage bari bakeneye ibiryo barabihawe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-bashimiye-leta-yabaye-ibyo-kurya-mu-bihe-bya-guma-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)