Nyarugenge: Bafite impungenge ko abakora uburaya bababera intandaro yo kwandura Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamwe mu hakunze guhagarara izi ndaya ni mu muhanda wa kaburimbo uri ruguru ya Rafiki ahitwaga La vedette, Matimba no mu muhanda w'igitaka uri munsi y'aho abasore bavuye i Wawa bakorera.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuba abakora uburaya bo muri aka gace bagihagarara ku mihanda bategereje abagabo babacyura batambaye udupfukamunwa ngo banahane intera ari bimwe mu bishobora gutuma ubuzima bw'abatuye muri aka gace bujya mu kaga.

Bavuze ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budafatira ibyemezo bikwiye abakora uburaya muri aka gace mu gihe bakunze kuba bahagaze ku mihanda amasaha yo kuba bari mu nzu zabo yarenze.

Mukanzayisenga Antoinette yagize ati 'Wagira ngo rwose Matimba yaravumwe uzi ko indaya ziba zibereye ku muhanda ziteze nta dupfukamunwa nta n'intera zihana mbese ugira ngo ntizizi Covid-19, gusa hababaje ubuzima bwacu kuko umunsi umwe azandura Covid-19 twese aha tuzashira.'

Byukusenge Walidi yagize ati 'Twebwe twarumiwe indaya rwose uzi ku muhanda w'ahari akabari kitwa Torino, indaya ziba zihahagaze nijoro wagira ngo nta bashinzwe umutekano tugira.'

Yongeyeho ko bifuza ko ubuyobozi bukemura ikibazo cy'izi ndaya mu rwego rwo kwanga ko hari abantu zazanduza Covid-19.

Umwe mu bakora uburaya wanze ko izina rye ritangazwa yavuze ko baza gushaka abagabo ku muhanda kuko nta handi bakura ibyo kurya.

Ati 'None se ntaje aha abana banjye barya bate? Wibwira ko se ibiryo baduhaye twabimarana iminsi ingahe? Sinasubiriza abandi kuko sinzi impamvu batajya bambara agapfukamunwa kuko uwicaye nabi ababaza imbere ye, icyangombwa n'uko nkambaye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo, Niyirera Marie Rose, yabwiye IGIHE ko abo bafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 babaca amande cyangwa bakabajyana muri stade.

Ati 'Ndacyeka aho ngaho ubu nta ukihategera byari mbere wenda aho basigaye bategera ni ruguru ahaba amacumbi ariko naho tujya tubafata tukabagira inama cyangwa bakajyanwa kuri stade.'

Mu gihe igihugu gikomeje guhangana na Covid-19, inzego z'ubuzima n'iz'umutekano zigira inama abaturage yo kwirinda kuba nyirabayazana w'iki cyorezo, bakaraba intoki kenshi gashoboka, bambara neza agapfukamunwa n'amazuru kandi igihe bagiye mu bandi bagahana intera.

Abatuye muri aka gace babangamiwe n'abakora uburaya bakunze kuhategera n'ijoro muri iki gihe cya COVID-19 ngo kuko bishobora kubabera icyuho cyo kwandura iki cyorezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bafite-impungenge-ko-abakora-uburaya-bababera-intandaro-yo-kwandura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)