
Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, kuri uyu wa Gatatu rimenyesha uwo mwarimu wigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa Runyombyi I ko yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta.
Rivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku iteka rya Perezida No 064/1 ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro mu ngingo zaryo za 90, 97 na 98.
Hashingiwe kandi ku nama zatanzwe n'akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y'abakozi ku wa 19 Mutarama 2021 kemeje ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.
Hashingiwe no ku cyemezo cya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyaruguru yateranye ku wa 29 Mutarama 2021 ikemeza ko ahabwa igihano kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.
Iryo tangazo rigaruka kuri ayo makosa rigira riti 'Guha abanyeshuri wigisha inzoga kuko bazifatanywe saa Yine z'ijoro mu cyumba cya Mwarimu araramo no gukura abanyeshuri wigisha mu kigo saa Yine z'ijoro ukabajyana iwawe mu rugo.'
'Guhindura abana wigisha ibirara no kubashora mu ngeso mbi. Kwiyandarika no kutiha agaciro mu bo wigisha. Kurangwa n'ubusinzi. Kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri babiri b'abakobwa iwawe saa Yine z'ijoro.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru avuga ko hashingiwe kuri ayo makosa hafashwe umwanzuro wo kumwirukana burundu.
Ati 'Nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.'
Akomeza avuga ko icyo gihano kizatangira gushyirwa mu bikorwa agishyikirizwa iyo baruwa kandi akaba agomba gusiga akoze ihererekanyabubasha.
 Ndayisenga ahakana ibyo ashinjwa, agasaba kurenganurwa
Ndayisenga Félicien yabwiye IGIHE ko amakosa akomeye ashinjwa nta yabayeho, agasaba kurenganurwa kuko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Yavuze ko nta banyeshuri yajyanye hanze y'ikigo kuko asanzwe agicumbitsemo kandi abasanzwe iwe ari abanyeshuri bane bari baje kumusura tariki ya 25 Ukuboza 2020 hizihizwa Noheli akabaha ibiryo na fanta.
Avuga ko abo bana bari iwe saa Tatu z'Ijoro hamwe n'abandi barimu babiri kandi nta nzoga yabahaye.
Yavuze ku mu mwaka usaga umwe ahamaze yahasanze ibibazo byo kurigisa umutungo w'ikigo nko kudaha abarimu amafaranga y'agahimbazamusyi yabagenewe uko bikwiye. Hari kandi kugurisha inka n'amashyamba by'ikigo mu buryo butanyuze mu mucyo.
Ati 'Haba ubwo bagurisha amashyamba y'ikigo barangiza bakandika ko baguze inkwi.'
Yakomeje avuga ko agiye kwiyambaza inkiko kuko ari akarengane yakorewe.
Ati 'Ibyo bankoreye ni akarengane kuko byantunguye. Icyo ngiye gukora ni ukwiyambaza izindi nzego byaba ngombwa nkajya no mu nkiko kuko ibyo nshinjwa nta byabayeho.'
Yifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bibera muri iryo shuri kuko kuri ubu hari abanyeshuri b'abakobwa batewe inda bakaba batwite kandi bikaba bivugwa ko bazitewe na bamwe mu bayobozi b'iryo shuri.