Integuza y'iyi filime yatangiye gusohoka mu ntangiriro z'iki Cyumweru. Bigaragara ko yakinnyemo abasanzwe bazwi muri filime zitandukanye mu Rwanda kandi bakomeye, abanyamakuru n'abandi bambariye kuzamura uruganda rwa Cinema mu Rwanda.
N'iyo filime ya mbere Phil Peter agiye kugaragaramo. Ni nyuma yo gukina muri filime ntisohoke mu 2010. Yabwiye INYARWANDA ko gukina filime ari byo bintu bya mbere yagerageje mbere y'uko atekereza kwinjira mu rugendo rw'itangazamakuru amazemo imyaka isatira 10.
Ati 'Twarakinnye batwara amashusho nanubu turacyategereje na Nana wo muri City Maid yari arimo na wawundi baririmbanaga Da Queen. Hari mu 2010.'
Akomeza ati 'Ni ukuvuga ko nabikundaga kuva kera. Kandi nanabigerageje mbere y'ibindi byose ariko biranga none ubu byabaye.'
Phil Peter yavuze ko yemeye gukina muri iyi filime 'Komisiyoneri' kubera ko bamuhaye gukina umwanya ujyana n'akazi k'itangazamakuru asanzwe akora.
Iyi filime 'Komisiyoneri' ishingiye ku mugabo wananiranye n' umufasha we bari barabyaranye umwana w' umuhungu. Bagatandukana, nyuma y' igihe umugabo akaza kubona umwana amukuye ku muhanda akamwishimira akamufata nk'umwana we ndetse akamuha buri kimwe mu byo atunze gusa igihe kikagera umwana we w'ukuri akagaruka akica Se.
Bituma abo bana bose bashyamirana kubera imitungo Se yari afite. Abakomisiyoneri rero baba ari abantu baza gucyemura amakimbirane aba muri iyo muryango no mu bindi bigaragara muri iyi filime byerekeye ubugizi bwa nabi, ikoranabuhanga, imiti n'ibindi byose n'iyo byaba amanyanga
Iyi filme iri mu bwoko bwa 'Drama' na 'Action'. Igaragamo abakinnyi bakomeye barimo Nkota Eugene [Papa Ornella], Zanika Joseline [Mama Ornella], Dusabimana Israel [Depite], Allah Israel [Five], Uwamahoro Clementine [Eight], Usanzeneza A. Rambo [One] na Nshimiyimana Vincent [Nine].
Hari kandi Irunga Rogin [Seven], Nakure Diane [Two], Mutabazi Robert Nario [Zero], Urwibutso Ratifa Pajou [Six], Ngabo Leo [Three], Kayirangwa Alice [Four], Phil Peter, Ruhatiriza Vincent [Rutahiriza] na Uwihoreye Jean Bosco [Pastor].
Hagiye gusohoka filime yitwa 'Komisiyoneri' igaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Phil Peter
Nkota Eugene [Papa Ornella] na Zaninka Joseline [Mama Ornella]
Ngabo Leo uzwi nka Njuga akina muri iyi filime yitwa 'Three'
Phil Peter yavuze ko mu myaka 10 ishize yakinnye muri filime ntiyasohoka, avuga ko yishimiye gukina muri iyi nshya
Dusabimana Israel akina muri iyi filime nshya yitwa Depite
Umunyamakuru wa Flash Fm/Tv, Nario nawe azagaragara muri filime 'Komisiyoneri'
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akina muri iyi filime 'Komisiyoneri'