Uyu mutoza wa United,yavuze ko kuva uyu mukinnyi yagera mu ikipe amaze kugaragaza umumaro ariko agomba kwirinda ko umujinya we wo gushaka gutsinda wangiza ibyo yagezeho.
Ibi Ole yabitangaje nyuma y'umukino wo kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo uyu mukinnyi yarokokaga ikarita itukura yashoboraga guhabwa kubera kuvuna Granit Xhaka wa Arsenal bakinaga.
Ole yagize ati 'Nibyo n'Umutsinzi ariko akwiriye kwirinda kuko byari kumugiraho ingaruka ubwo yakandagiraga Xhaka.Ariko niko Bruno ateye,ahora ashaka gutsinda,ahora ashaka gutera imiserebeko.
Nishimira kuba mufite.Ubu amaze kugira umwaka ari kumwe natwe kandi ndizera ko azakomeza gutera imbere agatsinda cyane kurushaho.'
Bruno Fernandes niwe mukinnyi urema ibitego byinshi akanabitsinda muri United ari nayo mpamvu aherutse gukora agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ahawe ibihembo byinshi by'umukinnyi w'ukwezi mu mwaka umwe[inshuro 4].
Icyakora,Bruno anengwa na benshi ko atajya yitwara neza mu mikino ikomeye kuko nta ruhare ajya ayigiramo yaba gutsinda ibitego cyangwa kurema amahirwe menshi.
Bruno Fernandes yageze muri United muri Mutarama 2020 avuye muri Sporting CP ahita yereka isi yose ko ariwe mukinnyi iyi kipe yari ikeneye koko.