Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 17 wabakoreraga.
RIB itangaza ko uyu mupadiri, kuri uyu wa Kane, yafatiwe ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB i Nyamabuye.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n'ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe k'uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.