Pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zahawe akandi gaciro ku rwego mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu hashize umwaka hafi n'igice u Rwanda rutangiye gutanga pasiporo Nyarwanda za Afurika y'Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga, ikaba ari pasiporo irimo amakuru yose ya nyirayo ndetse ibitse n'imyirondoro nyayo ya nyirayo mu buryo bw'ikoranabuhanga (biological data), bituma byoroha ndetse bikihuta kumenya amakuru yose kuri we.

Nk'uko byatangajwe n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD ni intambwe ikomeye.

Rwagize ruti 'Kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD, ni intambwe ikomeye muri gahunda yo gutanga no gukoresha pasiporo zikoranye ikoranabuhanga ku Isi yose, ndetse bikaba n'ikimenyetso cyo kugera ku cyiciro cya nyuma cy'ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wa pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.'

Uru rwego kandi rwavuze ko iyi ntambwe yo kwinjira muri ICAO PKD izatuma abafite pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga babasha kugenda hirya no hino ku Isi mu buryo buboroheye.

Iti 'Mu igenzura rikorerwa ku mupaka w'igihugu cyakiriye mu kugenzura pasiporo ikoranye ikoranabuhanga yuje muri icyo gihugu, igomba kuba irimo amakuru yavuye mu gihugu cyayitanze. ICAO PKD itanga uburyo bwizewe bufasha igihugu kwinjiza amakuru muri pasiporo ndetse no kubonaho byoroshye amakuru y'ibindi bihugu.'

Urwego rushinzwe kugenzura ihererekanya ry'aya makuru hagati y'ibihugu biri ku rutonde rw'ibihugu bifite ICAO PKD, rugenzura ko amakuru akoreshwa muri izo pasiporo yizewe, ahuye n'amasezerano mpuzamahanga ahuriweho, ndetse n'uburyo bworoshye bwo guhanahana amakuru hagati y'ibihugu.

Kuri ubu pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zisabwa binyuze ku rubuga rwa 'Irembo', ubundi umuntu akayibona mu gihe kitarenze iminsi ine amaze gutanga ibisabwa.

Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n'ibyiciro bitatu, birimo pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry'ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n'ikiguzi cya buri pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, imara imyaka ibiri ikaba igurwa amafaranga 25.000 Frw, hari kandi pasiporo isanzwe y'abantu bakuru, igura 75.000 Frw, igakoreshwa mu gihe cy'imyaka itanu, hari kandi n'imara imyaka 10 igurwa 100.000 Frw, hari na pasiporo z'akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi, hakaba n'izihabwa aba-dipilomate.

Ubu Pasiporo zitangwa mu Rwanda ni izikoresha ikoranabuhanga gusa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiporo-nyarwanda-zikoranye-ikoranabuhanga-zahawe-akandi-gaciro-ku-rwego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)