Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi wa gahunda igamije gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima mu bihugu byabo, kuko uru rwego rukibeshejweho cyane n'inkunga z'amahanga kandi ari urw'ingenzi mu iterambere ry'umugabane muri rusange.
Perezida Kagame witabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu ya 34 y'Umuryango wa Afurika Yunze yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, yasabye bagenzi be gufata ingamba zigamije guteza imbere urwego rw'ubuzuma.
Ati "Ndifuza gukoresha uyu mwanya mu gushimangira akamaro ko gutera inkunga ubuvuzi bwa Afurika, cyane cyane muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19. Tudafite urwego rw'ubuzima rukomeye muri buri gihugu, Umugabane wacu uzakomeza kwibasirwa n'ibyorezo".
Umukuru w'Igihugu yongeyeho ko ibyo bigomba kujyana no guteza imbere Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC).
Ati "Dukwiye gukomeza ubushake bwo kongera ibyo dushyira mu rwego rw'ubuzima no kuzamura umusaruro ubiturukamo. Ndanasaba ko twongera ubushobozi bwa 'Africa CDC' kugira ngo igire ububasha kandi itange umusaruro".
Perezida Kagame kandi yanatanze raporo igaragaza aho gahunda y'amavugurura y'inzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igeze.
Yavuze ko muri rusange hari byinshi byo kwishimira byagezweho, ati "Hari intambwe twateye nko mu bikorwa byo kugarura amahoro, n'ubwo ingengo y'imari igishingiye ku nkunga ituruka hanze".
Yongeyeho ko uku gushyira hamwe kwa Afurika kwatumye intego yo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) igerwaho.
Ati "Ibi ni byo byatumye tugera ku bikorwa bikomeye, birimo Isoko Rusange rya Afurika. Ndashimira Moussa Faki na komisiyo yari ayoboye ku bw'akazi k'intangarugero bakoze mu gihe cy'imyaka ine".
Ku bijyanye n'aya mavugurura, Perezida Kagame yavuze ko hari ibitarabashije kugerwaho, birimo amavugurura ajyanye n'inzego z'ubutabera, Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n'imiterere ya Komisiyo".
Yasabye Komisiyo nshya igiye guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuzahera kuri ibi bibazo bigihari bigakemurwa vuba.
Perezida Kagame kandi yanifurije imirimo myiza Perezida Felx Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, amusezeranya ko igihe cyose azakenerwa, azatanga umusanzu we.
Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi ba Afurika mu Nama ya 34 ya AU
Amafoto na Video: Village Urugwiro