Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n'Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.
Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w'ibyitwa 'Battlegrounds' aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n'amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w'u Rwanda n'amahanga, ibibazo by'umutekano mu karere, umubano w'u Rwanda na Uganda ndetse n'ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro Ingabo z'u Rwanda zoherezwamo.
Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo by'umutekano muke nko mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko nko muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba ibintu byadogereye kuva mu myaka myinshi ishize.
Ati 'Ibintu ntibiri kuba bibi ubu, ahubwo niko byahoze mu myaka myinshi ishize. Ibisubizo byagiye biba nko kwisubiramo, rimwe umutuzo ukaza ubundi ukagenda ariko mu by'ukuri ikibazo ntabwo kigeze gikemurwa.'
'Mu yandi magambo, biba mu buryo busimburana mu bihe, mu myaka itatu hanyuma indi myaka itatu hakaza umutekano muke mu gice cy'Uburasirazuba bwa Congo, hanyuma indi myaka itatu, gutyo gutyo bigenda biza bigaruka. Ndatekereza ko dukeneye igisubizo kirambye.'
Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahaye umwanya ushoboka imikoranire n'ibihugu by'ibituranyi kugira ngo ikibazo gikemuke kurusha uko cyagiye gikemurwa mu bihe byashize.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo kidakwiye kurebwa ukwacyo ahubwo gikwiye kurebwa muri rusange kuko agace ubwako atari igihugu cyigenga ahubwo harebwa uko RDC kabarizwamo yagirana imikoranire n'ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye umutekano muke.
Perezida Kagame yavuze ko kandi ku kibazo cy'umubano utifashe neza hagati y'u Rwanda na Uganda, avuga ko kimaze igihe aho kuri iyi nshuro icyabaye ari uko cyatangiye kuganirwaho mu buryo buzwi mu gihe mbere byakorwaga abantu batabizi.
Yavuze ko bigizwemo uruhare na Angola na RDC, u Rwanda na Uganda byatangiye kuganira ku cyagaragajwe nk'umuzi w'ikibazo.
Ati 'Twizeye ko ibyo bizatanga ibisubizo byiza gusa ibyo bibazo bimaze igihe kinini.'
Ku ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro
U Rwanda magingo aya rufite ingabo mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Centrafrique ndetse n'i Darfur muri Sudani nubwo ubutumwa bwazo buherutse gusozwa mu mpera z'umwaka ushize. U Rwanda kandi rwagiye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Amajyepfo na Haiti mu bihe byashize.
Yavuze ko mu gihe ingabo ziriyo nk'intumwa zigamije kugarura amahoro, ziba zitabwirizwa ibyo zikwiye gukora byose kuko zijyanayo n'ubunyamwuga zikura mu bihe bikomeye aho zisangiza bene ibyo bihugu uko byakemura imvano y'amakimbirane.
Ati 'Aho twoherezwa hose, dukorana n'abaturage na Guverinoma binyuze muri Loni. Tubwira Loni tuti dushobora gukora ibintu ibi n'ibi nk'ingabo za Loni, tuti dushobora gufasha mu kugarura amahoro aho kwicara ngo dutegereze ko amahoro aboneka hanyuma ngo tuyabungabunge kuko niyo mpamvu ingabo zimwe na zimwe zagumye ahantu igihe kinini bategereje kubungabunga amahoro adahari. Ese twagira uruhare mu gutuma amahoro aboneka? Ni ibyo tujyana muri ubwo bufatanye.'
Ku kibazo cy'amakimbirane muri Ethiopia, yavuze ko giteye impungenge buri wese ushaka kumenya ibiri kuba. Yavuze ko kuba ibisubizo byava imbere mu gihugu ari byiza ariko uko ibintu bigaragara ni uko biri gufata indi ntera ndetse bikaba bisa n'aho Isi yose ititaye ku kibazo gihari.
Yavuze ko nka Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi bakwiye gutekereza icyo bakorana na Afurika mu gukemura ibibazo nk'ibi mu kwirinda ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere bishobora kuzaba byaramaze kugera habi cyane.