Prof Lyambabaje yahize gushyira UR ku rwego rukururira amahanga kuyihahamo ubumenyi -

webrwanda
0

Ibi Prof Lyambabaje yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo habaga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Dr Papias Malimba Musafiri wari umaze igihe ayobora iyi kaminuza by’agateganyo.

Prof Lyambabaje yavuze ko nyuma y’uko Banki y’Isi ishyizeho ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani bya Afurika harimo n’u Rwanda, aribwo abanyeshuri b’abanyamahanga batangiye kwiga mu Rwanda gusa ariko hagikenewe kongerwamo ingufu.

Yagize ati “Tugomba kugira porogaramu nziza zirimo abarimu b’abahanga bigisha neza, ku buryo umuntu yifuza akavuga ati aho kujya i Burayi ngiye kujya kwiga mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga, Kaminuza y’u Rwanda ikagira porogaramu zihamye, maze ibyiza byayo bikamenyekanishwa hirya no hino ku Isi ikaganwa na benshi ngo kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

Prof Lyambabaje yafatiye kuri uyu mugani avuga ko na Kaminuza igomba kugira abaranga bamenyekanisha ibyiza byayo ndetse haboneka inenge, abantu bagakeburana kugira ngo hakomeze kubaho iterambere.

Ati “Ukaza ukabwira wa muyobozi uti ariko mu gikari cyawe hari aho nanyuze nabonye ikintu kitari ku murongo, bityo tugafatanya hagati y’itangazamakuru, hagati y’inzego za Leta n’inzego za Kaminuza kugira ngo duhigane n’ibyo bigo bindi biri hanze noneho tubone abanyeshuri benshi baza kwiga iwacu.”

Prof Lyambabaje yavuze ko mu bintu bya mbere igihugu cyungukira ku banyeshuri b’abanyamahanga ari ubwenge n’amafaranga, avuga ko impamvu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biba byarateye imbere, ari ukubera abanyeshuri bajya kwigayo benshi baturutse hirya no hino ku Isi bakabungukaho ubumenyi bwinshi maze bakabubyaza umusaruro.

Yagize ati “Amerika yateye imbere kubera gusarura ubwenge ku Isi yose, abanyeshuri bose b’Abashinwa, Abanyafurika, abazungu, iyo ugiye kureba ubushakashatsi butangazwa cyangwa udushya twahanzwe muri Amerika ntabwo ari Abanyamerika kavukire babikora.”

Yakomeje avuga ko no mu Rwanda hakeneye ko abanyeshuri baza kuhiga bagakora ubushakashatsi mu gihugu, maze kikarahura ubwenge bwabo, kikinjiza amafaranga, kuko abanyeshuri b’abanyamahanga bayazana menshi, ndetse n’imibanire ikiyongera hagati y’abantu badahuje imico.

Prof Lyambabaje Alexandre yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tariki 2 Gashyantare 2021, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w’agateganyo na we wasimbuye Prof Phil Cotton wacyuye igihe.

Prof Lyambabaje yahize kugira Kaminuza y’u Rwanda ahantu Abanyafurika baza kurahura ubwenge



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)