RAB yatangiye gukingira indwara iherutse kwibasira ingurube - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi aborora ingurube mu turere dutandukanye bataka igihombo bari gutezwa n'iyi ndwara ifata ingurube mu minsi ibiri igahita ipfa. Ni indwara imaze kwica ingurube zirenga 320 nk'uko bitangazwa na RAB, ikaba yaragaragaye mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Kamonyi, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Iyo ndwara itera umuriro mwinshi ingurube, igacika intege mu ngingo ikananirwa guhagarara, uretse ibi kandi ngo igatangira kuzana utuntu tw'amaraso ku matwi ku buryo mu minsi ibiri ihita ipfa.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yabwiye IGIHE ko urukingo ruje gukumira indwara rukanatanga umutekano ku borora ingurube hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko dose imwe ari 900 Frw nibura ingurube imwe isabwa guterwa ebyiri kugira ngo igire ubudahangarwa bwo guhangana n'iyi ndwara.

Ati 'Urukingo ruje gukumira iyi ndwara, ruratuma aborora ingurube bagira umutekano ariko nakongeraho akantu kuko urukingo rutazakumira izindi ndwara zituruka ku bororera ingurube mu mwanda, turakumira iyi ndwara ariko hari n'izindi zishobora kwibasira ingurube zabo cyane cyane izituruka ku mwanda.'

Yakomeje avuga ko aborozi b'ingurube basabwa kugira ubwirinzi ku matungo yabo ngo kuko nibatayarinda bizajya bibatwara amafaranga menshi bakingira indwara zitandukanye.

Ati 'Aho bororera ntabwo abantu bagomba kuhajagajaga uko biboneye bagomba kugira isuku yaba ku bakozi naho ingurube ziba, abantu benshi bazi ko ingurube ziba mu mwanda si byo, bazigaburira umwanda wasigaye muri restaurant kandi si byo bakagombye kuzigaburira ibintu byiza kandi bakazirinda kugera ku mwanda kuko niho zandurira izo ndwara zose.'

Dr Ndayisenga yasabye kandi aborozi b'ingurube kugana ubwinshingizi bw'amatungo ngo kuko leta ibatangira 40% bo bakiyishyurira 60% yavuze ko ibi bibafasha mu gihe haje indwara runaka ikabicira ingurube ngo kuko bahita bashumbushwa mu buryo bworoshye bigakuraho igihombo bari kuzagira.

RAB yatangiye gukingira indwara ya "Rouge" ingurube zo mu bice bitandukanye by'igihugu
Urukingo rumwe ruri guhabwa ingurube rugura amafaranga 900 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yatangiye-gukingira-indwara-iherutse-kwibasira-ingurube

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)