Rayon yihanganishije APR yabuze uwigeze kuyibora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwasubizaga ubw'ubuyobozi bwa APR FC bwatangazaga ko bubabajwe n'inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli waraye atabarutse.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, APR FC yagize ati 'Umuryango mugari wa APR FC ubabajwe n'inkuru y'akababaro y'urupfu rw'uwahoze ari umuyobozi wayo, Lt Gen Jacques Musemakweli.'

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru kuko na nyakwigendera yawukundaga.

Mu gusubiza ubu butumwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwagize buti 'Umuryango wa Rayon Sports twifatanyije n'abavandimwe bacu APR FC babuze uwahoze ari umuyobozi wanyu, Lt Gen Jacques Musemakweli, Imana imwakire kandi ikomeze abasigaye.'

Amakipe atandukanye mu Rwanda akomeje koherereza APR FC ubutumwa bwo kuyihanganisha ku bwo kubura uyu wayibereye umuyobozi wari unasanzwe ari umukunzi w'umupira w'amaguru.

AS Kigali na yo yagize iti 'Umuryango mugari wa AS Kigali wifatanyije n'uwa APR FC mu kababaro ko kubura uwahoze ari umuyobozi wayo Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana ku wa Kane. Igihugu cyacu kibuze umugabo w'ingenzi Imana imwakire mu bayo.'

Kiyovu Sports na yo yagize iti 'Umuryango wa Kiyovu Sports wifatanyije n'abakunzi n'abanyamuryango b'ikipe ya APR FC ndetse n'abakunzi ba sports muri rusange mu kababaro kubera urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe. Twihanganishije kandi n'umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryihanganishije APR FC.

Ubutumwa bwa FERWAFA bugira buti 'FERWAFA yifatanyije na APR FC ndetse n'umuryango mugari w'aba sportifs mu Rwanda ku bw'urupfu rw'uwahoze ari umuyobozi wa APR FC Lt Gen. Jacques MUSEMAKWELI. Twihanganishije umuryango we.'

Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo kuri uyu wa Gatanu bwo kunamira nyakwigendera Lt Gen. Jacques Musemakweli, ndetse bunatangaza ko yazize urupfu rusanzwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-yihanganishije-APR-yabuze-uwigeze-kuyibora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)