RDF igiye kwakira abasore n'inkumi bifuza kwinjira mu gisirikare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyo kwiyandikisha kuri aba basore n'inkumi bifuza kwinjira muri RDF kizatangira ku wa 8 Gashyantare, kirangire ku wa 12 Gashyantare 2021. Bizajya bikorerwa ku biro by'Umurenge babarurirwamo.

Uwiyandikisha agomba kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka 18 ariko atarengeje 23, kuba afite ubuzima buzira umuze kandi bikemezwa na muganga wa Leta, kuba atarakatiwe n'inkiko no kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Mu bindi asabwa harimo kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta cyangwa byaba byarabaye akaba yarakuweho ubwo busembwa, kuba afite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda, kuba ari ingaragu, kuba yararangiye nibura amashuri atatu yisumbuye kandi akaba azatsinda ibizamini bizatangwa.

Uwiyandikisha asabwa kwitwaza Indangamuntu, icyemezo cyerekana ko yarangije amashuri atatu yisumbuye (O level Certificate), icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire n'icyemezo cy'uko atakatiwe n'inkiko.

Abiyandikishije bazakora ibizamini by'ijonjora kuva ku wa 13 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2021.

Niba ushaka kureba gahunda y'uko ibizamini bizakorwa wa kanda hano.

RDF igiye gutangira kwakira abasore n'inkumi bifuza kwinjira mu Ngabo z'Igihugu
Uku niko ibizamini bizagenda bikorwa mu bice by'igihugu bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-igiye-kwakira-abasore-n-inkumi-bifuza-kwinjira-mu-gisirikare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)