Mu itangazo RDF yashyize hanze nuko Lt Gen Jacques Musemakweli yatabarutse mu ijoro ryakeye azize uburwayi mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.
RDF yagize iti 'Ingabo z'u Rwanda zibabajwe no gutangaza urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli.Yatabarutse ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe azize urupfu rusanzwe.'
RDF yifatanyije n'umuryango we muri ibi bihe by'akababaro ndetse ivuga ko irashyira hanze itangazo rijyanye n'umuhango wo kumushyingura mu masaha ari imbere.
Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n'imicungire y'ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n'imicungire y'umutungo by'Ingabo z'u Rwanda.
Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugena politiki zihamye n'amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y'umutungo n'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.
Lt. Gen. Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.
Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.
Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka.
Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara mbere y'uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.
Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w' u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy'imyaka isaga irindwi.
Uyu mugabo yabaye Perezida w'Ikipe y'Ingabo guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.