Reba agahinda ka Mukarwego Jeanne umaze igihe kinini yumva umwana we bamwita inkende kubera uko yavutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Jeanne aganira na Afrimax Tv yatangiye asobanura ko uyu mwana we witwa Iradukunda Aime yavuze ameze nk'abandi bose,gusa agira ikibazo cy'umwuka muke. Gusa uko yagendaga akura yaje gukomeza kurwara, ndetse amujyanye kwa muganga basanga arwaye umutima.

Bamukoreye ibishoboka byose ariko kubera ubushobozi buke ,gukomeza kumuvuza ntibyashobotse.Kutavuza uyu mwana neza byamugizeho ingaruka kuko umutwe waje kuba muto, urutirigongo rurahetama ,ndetse no kureba ntabasha kureba no kuvuga neza.Ntashobora guhaguruka aho aryamye ,ndetse no kurya ngo ni ukuha ibyoroheje.

Jeanne akomeza avuga ko ababazwa cyane n'abatuka umwana we,bamwita inkende kubera imiterere ye ndetse bakavuga ko atazakanguka,gusa avuga ko abaganga bamubwiye ko avuwe neza cyangwa akajyanwa mu mahanga yakira neza.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/reba-agahinda-ka-mukarwego-jeanne-umaze-igihe-kinini-yumva-umwana-we-bamwita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)