Reba ibanga ryagufasha kumenya Icyongereza 'Kucyumva no Kukivuga' mugihe gito cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu yavuze ko bafite abarimu bo ku rwego rwo hejuru hakiyongeraho n'abanyamahanga cyane cyane mu biganiro mpaka, aba bose bakaba ari bo bafasha abitabiriye amahugurwa kunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito. Mu kwigisha Icyongereza, bibanda cyane ku kuvugira mu ruhame uru rurimi. Ati "Twibanda kuri speaking (kuvuga ururimi) kandi biba byiza kuvuga uri kumwe n'abandi ngo ukosorwe unabigireho".

Yavuze ko 80% bigisha kuvuga neza icyongereza, ibindi bikaza ari inyongera. Ati "70-80% ni speaking ibindi bice by'ururimi bigafata ibisigaye".

Muri ICT For All in All banafasha abantu gukora ubushakashatsi no kubusobanurira neza abantu, gukora ibijyanye no kwiga imishinga, yaba isanzwe, isaba inkunga ndetse n'inguzanyo. Yagize ati "Ururimi ni cyo cya mbere, gusa tunabafitiye serivise nziza yo kubafasha kwiga imishinga no kuyinoza yaba imishinga isanzwe, iyaka inkunga cyangwa inguzanyo"

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no gufasha abiga kwiga bisanzuye banakurikirana neza amahugurwa, mu ishuri haba harimo abantu batarenze 10. Mu minsi y'imibyizi biga umunsi umwe naho mu mpera z'icyumweru bakiga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nyuma ya saa sita. Uwayezu yatanze urugero avuga ko umuntu bamwigisha ibijyanye n'umwuga akora mu buzima bwa buri munsi ku buryo nk'umucuruzi ashobora kujya kurangura i Dubai ntakenere umusemuzi.

Uwayezu atangaza ko batangiye gutanga aya mahugurwa bahereye ku bana bato, nyuma baza kwagura bongeramo n'abantu bakuru. Ati "Twabanje gufasha abana bakiri batoya tubigisha cyane cyane twifashishije ikoranabuhanga mu bijyane na science n'ubu turabikomeje cyane cyane abana bitegura ibizamini bya Leta ko banatugana tukabafasha kuzamura urwego bazatsindiraho, twongeraho ikoranabuhanga n'uko bakwitwara mu isi y'ikoranabuhanga ;

Tuza no gufasha abantu batandukanye mu kwiga imishinga, kuyitegura no kuyinoza nk'imishinga y'ubucuruzi, gufasha abana gukora ubushakashatsi kubonoza no kubumurika, ariko tuza gusanga gufasha umuntu gukora ubushakashatsi yajya kubumurika bikamubera ikibazo kandi yarize Icyongereza mu minsi yashize cyangwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ukaba waramufashije yajya kumurika bwa bushakashatsi kubisobanurira abantu bikamugora".

Uwayezu Theoneste yakomeje agira ati "Noneho tubona hari ikibazo mu mivugire n'imikoreshereze y'Icyongereza, nibwo twatangiye iyi gahunda ya 'English for Business and Leaders', aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira".

Mu gusoza, yavuze ko impamvu bibanda ku rurimi rw'Icyongereza ari uko rufatwa nk'ururimi rw'ubucuruzi, rukaba rukoreshwa ku isi hose. Ati "Noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw'Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n'abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy'amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza'.

Uwayezu Theoneste avuga ko iri shuri ryatangiye mu 2017. Abantu barenga 100 ni bo bamaze guhaha ubumenyi muri iri shuri. Umuhire Joyce umwe mu banyeshuri bize muri 'ICT for All in All' yavuze ko yaryungukiyemo byinshi kuko mbere yo kujya kwiga yari afite ikibazo cyo kuvuga no kumva Icyongereza, ubu akaba yishimira ko icyo kibazo cyakemutse kuko yatsinze ikizamini cy'abasaba kujya kwiga mu mahanga. Yasabye abantu kugendana n'ibihe Isi igezemo byo kumenya ikoranabuhanga n'ururimi rw'Icyongereza. Ukeneye kubagana no gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara kuri telefone ikurikira : 0788302964.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/reba-ibanga-ryagufasha-kumenya-icyongereza-mugihe-gito-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)