Reka impaka, utsindire urushako: Women Founda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko Women Foundation Ministries yabitangaje ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo, aya materaniro y'abashakanye n'abandi bakundana bitegura kurushinga, azaba ku cyumweru kuva saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba tariki 14/02/2021. Azabera ku ikoranabuhanga rya Zoom. 'Couple' ya Apotre Mignonne Kabera n'umugabo we Eric Kabera niyo izaba yakiriye aya materaniro.

Andi ma 'Couples' agaragara mu bazagira ubutumwa batanga muri aya materaniro yiswe 'Virtual couples' session' ni; Bella & Eddy Ntamvutsa, Annick & Benjamin Cyusa, Pamela & Armand Birindabagabo, Marriette & Fernand Ndayizeye, Sissy & Horore Iyakaremye na Alain Pierre & Ornella Nahimana.

Insanganyamatsiko y'aya materaniro iragira iti 'Loose your arguments, win your marriage', ugenekereje mu Kinyarwanda irasobanuye ngo 'Reka impaka zawe, utsindire urushako rwawe'. Bayihisemo bisunze icyanditswe kiri muri 2 Timoteyo 2:23 havuga ngo "Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane".

Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe kandi uyobowe n'Intumwa y'Imana Alice Mignonne Umunezero Kabera, kuva mu mwaka wa 2006. Ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n'umugore.


Apotre Mignonne Kabera na Eric Kabera bazakira abazakurikira aya materaniro


Women Foundation Ministries yateguye amateraniro y'ama 'Couples'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103039/st-valentin-women-foundation-iyoborwa-na-apotre-mignonne-yateguye-amateraniro-adasanzwe-ya-103039.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)