Aba bacuruza Restaurant bagaragaje izi mpungenge mu ibaruwa bandikiye Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, ndetse banatanga kopi yayo mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ndetse no muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM.
Icyifuzo nyamukuru cy'aba bacuruzi, ni uko Leta yadohoro ku ngamba yashyizeo zo kwirinda Coronavirus, ku buryo aho gufunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nk'uko amabwiriza yashyizweho abiteganya muri ibi bihe bya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali, nibura bo bakwemererwa gufunga saa tatu z'ijoro, bagakomeza gutanga serivise zabo ku bazikenera mu masaha ya nijoro, ari na yo abamo icyashara cyinshi muri ubwo bucuruzi.
Mu nyandiko yabo, bagize bati "turandika dusaba ubufasha bwa Goverinoma y'u Rwanda, bwo kwemerera Restaurant z'i Kigali gukomeza gukora muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Amabwiriza yashyizweho yo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus yaduteye ibibazo bikomeye, asenya ubushobozi bwacu bwo gutanga serivise ndetse adushyira mu kaga gakomeye ko gufunga burundu no guhomba".
Aba bacuruzi ba Restaurant bavuga ko ibihe by'icyorezo byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwabo, kuko bushingiye ku ngendo no gusabana kandi ibyo bikabarizwa mu bikorwa byakumiriwe, cyangwa bikagabanywa kuko ari bimwe mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Bongeyeho ko ubwo bufasha bukenewe bwangu nk'uko byagenze muri Guma mu Rugo yabaye mu mwaka ushize, hagati ya Werurwe na GIcurasi.
Bagize bati "muri Guma mu Rugo ya mbere, ibikorwa byo gukomeza kugemurira abakiliya bacu byemerewe gukomeza gukora kugeza saa tatu z'ijoro. Ariko amabwiriza yashyizweho ubu asaba ko ibikorwa by'ubucuruzi bifungwa saa kumi n'ebyiri. Ingaruka z'aya mabwiriza ni uko tugomba gufunga saa kumi z'umugoroba kugira ngo abakozi bacu babone uko bataha".
"Kubera izo mpamvu rero, ntidushobora gutanga serivise mu masaha y'umugoroba na nijoro, kandi ari bwo ubucuruzi bwacu buba buri kugenda neza cyane, ndetse ari na bwo twinjiza agatubutse. Uko bihagaze kuri ubu, Restaurant zacu zimaze gutakaza amafaranga yinjizwaga ari hagati ya 40% na 50% ku mpuzandengo, kandi aya mabwiriza mashya [atubuza kugemurira abakiliya bacu] ashobora kugabanyaho hagati ya 50% na 60% ku mafaranga yinjiraga".
Bongeyeho ko usibye n'ubucuruzi bwabo, aya mabwiriza mashya anabangamiye cyane abantu badashobora kubona uko bajya ku masoko guhaha kuko asigaye afunga kare, bati "kubera gufunga saa kumi n'ebyiri, ntidushobora gutanga amafunguro ya nijoro ku bakiliya bacu bagaragaje ko bakeneye izi serivise - cyane cyane abakozi batabona umwanya wo guhaha n'ababyeyi bigishiriza abana mu rugo ntibabone uko bajya guhaha mu masaha y'umunsi".
Mu gihe baramuka bahawe uburenganzira bwo gukomeza imirimo yabo, aba bacuruzi basezeranyije ko bazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko bazakorana n'ibigo byemewe byo gutwara abantu ku buryo bizajya bicyura abakozi babo.
Mu gihe nta gikozwe, aba bacuruzi bavuze ko bashobora kuzahomba burundu bagafunga imiryango, kandi bikaba byagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu muri rusange kuko byakongera abashomeri, ndetse bikanatuma abahinzi, n'abandi bafatanyabikorwa bungukiraga muri ubu bucurizi bwa Restaurant zabo bahomba.
Hagati aho, aba bacuruzi basobanura ko bumva neza impamvu z'amabwiriza yashyizweho yo guhangana na Coronavirus, kandi ko icyifuzo cyabo kitazayabangamira, ahubwo ko kizuzanya no kurengera ubuzima bw'abantu, kurinda ibura ry'akazi ndetse n'izindi ngamba za Leta zo kwirinda Coronavirus.
RDB ari nayo yari yandikiwe, yaje gusubiza ubutumwa bw'iyi baruwa ku rubuga rwa Twitter, bavuga ko "iki cyifuzo cyakiriwe kandi cyaganiriweho n'inzego bireba, gusa icyemezo cyafashwe ni icyo gukomeza kubahiriza amasaha yo gufunga ibikorwa yashyizweho bitewe n'uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu Mujyi wa Kigali".
Gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Gashyantare.
Support Kigali's restaurants! Restaurants are going bankrupt & people cant buy dinner after 4:45. Please consider our request from last week to return food delivery hours to 9:00 so we can stay in business #supportKGLstaurants🙏😷@RDBrwanda @RwandaTrade @UrugwiroVillage pic.twitter.com/vJ8BVpEQ0e
â" Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021
Support Kigali's restaurants! Restaurants are going bankrupt & people cant buy dinner after 4:45. Please consider our request from last week to return food delivery hours to 9:00 so we can stay in business #supportKGLstaurants🙏😷@RDBrwanda @RwandaTrade @UrugwiroVillage pic.twitter.com/vJ8BVpEQ0e
â" Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021
Food delivery is an essential service for busy workers who don't have time to cook, especially now with children home from school. It's difficult for people to get dinner when they cannot buy food after 4:45pm
â" Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021
We're not asking for a return to full capacity and crowds - just a return to the 9pm delivery times that helped us during the original successful lockdown. Murakoze!
â" Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021
Hi Andrew.
This request was received and considered by the national COVID-19 taskforce, however, a decision was made to maintain current curfew due to the COVID-19 situation in Kigali. We take note of this and will present it in the coming days & will keep you posted.Thank you
â" Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 5, 2021
The end of delivery at 5pm is very complicated for our industry. In April, it´s thanks to the late delivery that we were able to make it. dinner time from 6 to 8 is a critical time bracket for our businesses . @vubavubarw
â" Nathalie Jolitropisme (@NJolitropisme) February 5, 2021
The situation is even worse with the coffee https://t.co/STkCt0fEoK order something,or you manage to reach the place physically,you just can't get anything,beyond 14:00 hours,for the management of these coffee shops,are busy,transporting their staff back home
â" Frank SHUMBUSHO (@Frasishu) February 5, 2021
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/resitora-z-i-kigali-ziratabaza-kubera-ibihombo