Umusizi Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa. Yabuze ku wa 7 Gashyantare 2021 ndetse kuva icyo gihe umuryango we ntiwongeye kumuca iryera.
Kuva saa Moya z'umugoroba wo kuri uwo munsi, aho Rubebe yari aherereye i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, ntiyongeye kuhaboneka ndetse telefoni ye yahise ivaho burundu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwamenyeshejwe iby'ibura rya Rubebe ndetse rwatangiye iperereza ryo gushaka aho yaba aherereye.
Yagize ati 'Tariki ya 9 Gashyantare 2021, Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza yakiriye Rumaga Junior na Keza Phoebe basaba RIB ko yabafasha gushakisha Bahati Innocent ngo umaze iminsi ine yarabuze.''
Yavuze ko icyo kirego cyakiriwe ndetse RIB iri gushakisha aho Umusizi Rubebe yaba aherereye.
Yakomeje ati 'Ibizava mu iperereza tuzabibatangariza.''
Mu Ugushyingo 2020, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.
Ati 'Iyo umuntu adatashye mu rugo bagira impungenge, bakagana RIB, duhura nabyo buri munsi. Tubona abantu benshi bavuga ko babuze ababo ku mpamvu nyinshi, hari ugorobereza ahantu, hari abahunga amadeni, hari abajya gupagasa ntibavuge. Hari abana b'abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo. Hari ababura gutyo ariko bakaboneka nyuma y'igihe gito, bamwe bamara igihe abandi bakabura.''
Yasobanuye ko iyo Urwego rw'Ubugenzacyaha rubonye ikirego rushakisha abavugwa ko baburiwe irengero ariko abenshi baraboneka