Abacamanza bashya ba EACJ bashyiriweho mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.
Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza [EACJCourt First Instance Division] mu gihe Mugeni Anita wari Umwavoka mu Rugaga rw’Abavoka yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw’Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].
Mu bandi bacamanza bashyizweho harimo Umurundi, Nestor Kayobera; Umunya-Kenya, Kathurima M’inoti; Umunya-Tanzania, Yohane Bakobora Masara n’Umunya-Uganda, Richard Wejuli Wabwire.
Abacamanza bashya bashyizweho bahise barahirira inshingano zabo, bashimangira ko bazaharanira gukoresha ukuri mu mirimo bahawe no gutanga ubutabera butabogamye.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yemeje Kayobera Nestor nka Perezida mushya w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, asimbuye Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel. Visi Perezida wa EACJ yagizwe Geoffrey Kiryabwire.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ruba rufite inzego ebyiri (chambres) zirimo urubanza ruburanisha ibibazo byose byakiriwe n’urw’ubujurire.
Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu mategeko yabwiye IGIHE ko kuba Abanyarwanda bagirirwa icyizere cyo kujya mu rukiko rwa EAC ari intambwe yo kwishimira.
Yagize ati “Ni ibintu byiza ku Rwanda, biba bigaragara ko abantu bari mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda bafitiwe icyizere mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu buryo buhagije.’’
Muhumuza asanzwe amenyerewe mu butabera bw’u Rwanda. Kuva muri Werurwe 2020, yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanya yashyizweho avuye mu rw’Ubujurire yagiyeho mu 2018.
Uyu mugabo yasabiwe kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu Ukuboza 2016 avuye ku mwanya w’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu yagiyeho kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga. Afite Impamyabumenyi mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko.
Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.
Mugeni Anita we afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Catholic University of Leuven mu Bubiligi.
Ni umunyamategeko ubimazemo igihe ndetse ni umwe mu batanga amahugurwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Yabaye umunyamuryango muri East African Law Society, Pan African Law Union n’iyindi.
Urukiko rwa EACJ, aba bacamanza boherejwemo rwakira ibirego by’abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora kuregwamo Leta, bigasuzumwa n’abacamanza bigafatwaho umwanzuro.
Urwego rubanza rw’Urukiko rwa EAC rubamo abacamanza 10, aho nibura buri gihugu kigomba kugiramo babiri, mu gihe mu rwego rw’ubujurire ari batanu.
EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y’imyaka irindwi itongerwa.