Rosine Bazongere wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo nka city maid akinamo yitwa Jocelyne yavuze uko yahuye n'umusore aherutse kwerekana avuga ko yigaruriye umutima we. kugaragaza umusore wigaruriye umutima we. Ni mu gihe mu minsi ishize, uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragarije amarangamutima menshi uyu musore nyuma yuko yari amaze gushyira hanze amafoto ye n'uwo musore bari kumwe.
Mu kiganiro Rosine yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu musore bamaranye amezi ane bari mu rukundo nubwo hashize imyaka isaga ibiri baziranye nk' inshuti bisanzwe. Rosine yavuze ko uyu musore yari asanzwe ari umukunzi w'ibikorwa bye. Ngo umunsi umwe yaje kumuhamagara amubwira ko ashaka ko bakorana mu buryo bwo kumwamamariza ibikorwa bye. Kuva icyo gihe, batangiye gukorana nk'inshuti bisanzwe, bibasaba imyaka hafi ibiri baziranye bisanzwe mbere yuko bajya mu rukundo. Rosine yakomeje avuga ko batangiye  kuba inshuti cyane nyuma y'akazi uyu musore akamuba hafi mu mishinga itandukanye yateguraga. Rosine yavuze ko mu mezi ane ashize, we n'uyu musore biyemeje gutangirana urugendo rw'urukundo bari kumwe.
Ku bijyanye n'impamvu yahisemo uyu musore akamurutisha abandi basore bose, Rosine yavuze ko ari byinshi byatumye afata icyemezo cyo gukunda uyu musore gusa ikiruta ibindi ni uburyo akunda ibyo akora ndetse akaba anamushyigikira ku buryo bugaragara.