Rubavu : 103 bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID barimo 80 bafatiwe mu kabari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bose uko ari 103 bajyanywe muri stade ya Rubavu kugira ngo bibutswe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yagarutse ku byatangajwe na bamwe muri bariya bavuga ko bafatiwe mu kabari bari gufata amafunguro aho kunywa inzoga nk'uko ari byo bazize.

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko abantu bakwiye kureka urwitwazo kuko amabwiriza akubiye mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri iheruka asobanutse.

Yibukije ko ariya mabwiriza avuga ko utubari tuzakomeza gufunga ndetse n'inzu zicuruza amafunguro (Restaurants) zemerewe gutanga amafunguro ariko ababihawe bakabijyana ntibabirire aho zikorera.

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko.

Ati 'Kandi rwagombye kuba badufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Turabasaba kwirinda icyorezo kuko kica kandi ntitwifuza kubura abacu. Polisi ntizihanganira abica amabwiriza. Ntitubuza abantu kunywa inzoga ariko ntibyemewe kuzinywera mu kabari, kimwe n'amafunguro abayashaka bayajyana mu rugo."

Abafatiwe mu tubari bo bisobanuye bavuga ko bari bagiye kwica isari ariko bakumva amafunguro atamanuka ntacyo bayamanuje akaba ari byo byatumye bafata n'inzoga zo kuyamanuza.

Gusa bavuga ko kugira ngo na bo badakomeza kugwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, inzego z'umutekano zikwiye gufunga utubari kuko iyo akabari gafunguye ari bwo bagwa mu moshya yo kujya kutunyweramo.

Photo : Kigali Today

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-103-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-ya-COVID-barimo-80-bafatiwe-mu-kabari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)