Aya matungo bahawe arimo inka 19, inkoko 8613, intama 150 n’ihene 357 zirimo enye zo mu bwoko bw’izikamwa. Aya matungo bayahawe n’umuryango udaharanira inyungu, Compassion International.
Uyu muhango wo kuyatanga wabereye mu Murenge wa Nyundo aho ababyeyi aribo baje kuyafata mu izina ry’abana babo ndetse bakaba bijeje ubuyobozi kuzafata neza aya matungo bahawe.
Tuyivugehose Pauline nyuma yo guhabwa inkoko 3 n’intama yavuze ko inkoko yahawe zizafasha abana be kongera imirire bakiteza imbere ku buryo nta mwana we uzarwara bwaki.
Ati "Ubu ngiye kubanza nzorore nizirumbuka zizadufasha kwiyubaka, umwana na barumuna be babone imyenda, mituweri barye amagi. Nta mwana wanjye uzarwara bwaki kubera ko bazajya babona amagi ku buryo nubwo umushinga wahagarara ubu nta kibazo nahura nacyo kubera aya matungo."
Nzabarinda Thomas yashimye impano yahawe umwana we, avuga ko izamufasha kwiteza imbere.
Ati "Ubu umushinga w’ubworozi nawutangiye. Izi nkoko eshatu bampaye ngiye kuzishakiraho iz’inyarwanda ku buryo arizo zizajya zirarira amagi nta gwingira rizaboneka iwanjye. Nubwo umwana wanjye afite ubumuga bw’amaguru nubwo arimo kuvurwa imirire myiza izatuma akira vuba. Ndasaba bagenzi banjye kuzitaho kuko zizabageza kure."
Niyonzima Elyse ushinzwe imishinga ya Compassion Rwanda mu Karere ka Rubavu yasabye ababyeyi bahawe amatungo kuyitaho biteganyiriza ejo hazaza kuko abana babo batazahora bahabwa ubufasha.
Ati "Aya matungo muzayafate neza kuko mutazahora muhetswe, mugomba kwiyubaka. Aya matungo muhawe muzayafate neza azororoke mwiteze imbere kuburyo bizajya bigaragararira buri wese ko hari aho mwigejeje mushoboye kwifasha kuko tutazahora tubaha ibyo mubona igihe umwana azaba yakuze’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye ababyeyi b’abana bahawe amatungo kuyifashisha biteza imbere, bakiha intego kuburyo inkunga bahabwa zagira iherezo.
Ati "Aya ni amahirwe muba mufite kuko hari abandi batishoboye baba batabonye aya matungo. Nk’ubuyobozi bw’akarere turifuza ko izi nkunga zagira uruhare mu kugera kw’iherezo uburyo bwo gufashwa, mugomba kwiha intego mu gihe runaka kuba hari aho mwigejeje kuburyo tuzagaruka muturatira ibyo mwagezeho."
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu aba baturage bazagira amahirwe y’isoko ryagutse mu gihe ubworozi bwabo buzaba bwamaze gutera imbere cyane ko begeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi hakaba ari hamwe mu ho u Rwanda rugurisha inyama nyinshi.