Abafashwe ni Muhire Valens w’imyaka 25, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitatu naho Sebifumbo w’imyaka 35 na Rukinga w’imyaka 31 bafatanywe udupfunyika ibihumbi 10. Bafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, habanje gufatwa umwe na we agaragaza bagenzi be.
Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu bagiye kwambukana urumogi barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda. Habanje gufatwa Muhire Valens, ahita avuga bagenzi be bari kumwe na bo barafatwa.”
CIP Karekezi yakomeje avuga ko Muhire yari yemerewe guhembwa ibihumbi 60 Frw amaze kugeza ruriya rumogi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu aho rwari gucururizwa. Ni mu gihe Sebifumbo na Rukinga buri umwe yari guhembwa ibihumbi 100 Frw nyuma yo kugeza ruriya rumogi mu Karere ka Musanze aho rwari gucururizwa.
Abafashwe bavuze ko hari umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mama Thoma, wabahaye ruriya rumogi bakaba bagombaga kujya kurucururiza mu Turere twa Rubavu na Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gukora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.
Ati "Urubyiruko rurimo gushukishwa amafaranga bakirengagiza ko barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Icya mbere kwijandika mu biyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko, ikindi bariya bantu bagenda nijoro ndetse banyura mu nzira zitemewe, bashobora kuba baraswa n’inzego z’umutekano bagira ngo ni abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w’Igihugu.”
CIP Karekezi yakomeje anagira inama bamwe mu bantu bakoresha ibinyabiziga byabo nka moto, amagare ndetse n’imodoka bagafasha abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Yabasabye kujya bashishoza bakabanza kureba abantu bagiye gutwara mu rwego rwo kwirinda ingaruka byabagiraho kandi bakihutira gutanga amakuru.
Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.
Uturere tw’u Rwanda duhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukunze gufatirwamo abanjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu mu Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo nabwo yafashe undi muntu w’imyaka 33 y’amavuko yinjiza urumogi. Yafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo gutwara ubwato bukoresha ingashyi yinjiza mu Rwanda ibilo 80 by’urumogi, yari arukuye muri Congo.