Rubavu: Gitifu w'umurenge arashinjwa gukubita umuturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa we yabihakanye, avuga ko uyu muturage ahubwo yari yasinze, agasagarira ubuyobozi n'inzego z'umutekano.

Ahagana saa moya z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, nibwo Twizerimana usanzwe atwara imodoka ya Coaster avuga ko yakubiswe bikomeye na gitifu agahita ajyanwa mu bitaro. Byabereye ahitwa i Kanembwe mu Kagari ka Busigari.

Bivugwa ko Twizerimana yakubiswe kuko yari yarengeje amasaha yo kuba yageze mu rugo.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE, ko gitifu yasanze uwo mushoferi yaparitse imodoka ku muhanda agiye kwihagarika, aje ahita amubaza impamvu yarengeje amasaha yo gutaha atangira kumukubita .

Bavuga ko uyu muturage yakomerekejwe cyane ku buryo bahise bamujyana mu bitaro bya Gisenyi.

Umwe muri bo yagize ati ' Yamuhemukiye cyane kuko yamukubise nk'igitambambuga kandi byari nka saa kumi n'ebyiri n'igice gutyo.'

Umurwaza wa Twizerima Anastase yavuze ko uwo munyamabanga Nshingwabikorwa yamukubise amubeshyera ko yasinze.

Ati ' Basanze imodoka ihagaze ahantu ariko yari avuye gukura umugore we kwa muganga, noneho amubaza aho avuye n'impamvu yarengeje amasaha atangiye kumusobanurira nibwo yamukubise cyane abaturage batabaza inzego zitandukanye kuburyo ubu ari mu bitaro.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazandebe Heritier, yahakanye yivuye inyuma ibyo gukubita uyu muturage, ko ahubwo ari we wabasagariye.

Ati ' Arabeshya ubu koko namukubita kandi nzi ko bibujijwe? Ahubwo hari nka saa moya dusanga imodoka iparitse hafi y'umupaka, tugira amakenga y'uko bashobora kuba bayipakiramo magendu. Tuyigezemo twasanze nta muntu uyirimo turakurikirana tumusanga ari kunywa inzoga yasinze. Mu kumubaza nibwo yakurikiye umuyobozi twari kumwe anakubita umusirikare wari aho telefone ye igwa hasi ariko ntabwo njye namukubise.'

Yavuze ko uwo mugabo ashobora kuba yakomeretse cyane ubwo yari ari kujya kwa muganga kuko yitwaye kandi yari yasinze cyane.

Umuryango w'umuturage wakubiswe wamaze gutanga ikirego mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ( RIB) ngo gitifu akurikiranwe.

Umuturage yavuze ko yakubitiwe mu murenge wa Cyanzarwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-gitifu-w-umurenge-arashinjwa-gukubita-umuturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)