Rubavu: Polisi yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe bari bize amayeri yo kujya muri restaurant akaba ari ho banywera inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yavuze ko ibyakozwe n'aba bantu bitemewe.

Ati ''Ntabwo restaurant ari akabari, ibi ni ukurenga ku mabwiriza kandi mwarangiza mukegerana. Ibi ni ugukwirakwiza icyorezo nta kindi nababwira, mugomba kubahiriza amabwiriza ya leta n'abaganga agamije kwirinda covid-19 kuko ntireba imyaka, ntawe itahitana''.

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kunywa inzoga bitabujijwe, ikibujijwe ari aho kuzinywera. Ati ''Ntabwo kunywa bibujijwe, ukeneye inzoga azijyana iwe utubari turafunze. Ntabwo Polisi izihanganira abarenga ku mabwiriza ya Leta".

Ku ruhande rw'abafashwe basabye ko aho bafatiwe hafungwa kuko ari ho habateza kugwa muri aya makosa.

Abafashwe barimo kwica akanyota ubona nta cyo bitayeho
Iyi restaurant banyweragamo Polisi yasabye ko ifungwa
Abafashwe bari kunywa bagera ku 103
Aba bantu bari begeranye cyane
Polisi yagiriye inama abafashwe nk'uko bisanzwe bigenda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yafashe-abantu-103-bari-kunywera-inzoga-muri-restaurant

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)