Umudugudu wa Gasharu wubatswe mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gufasha imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itifashije itari ifite aho iba, yubakirwa inzu.
Bamwe mu baturage bo muri uyu uri mu Kagari ka Murama bavuganye na Huguka Fm, bavuze ko inzu zabo zishaje cyane bityo hakeneye kurebwa uburyo bubakirwa izindi nshya cyangwa bakaba bazisanirwa.
Umwe yagize ati 'Ikibazo mfite ni ikibazo cy'inzu igiye kungwira. Igikoni nacyo cyaguye neza neza, iyo imvura iguye mvuga y'uko kingwiriye.''
Undi ati 'Ndi mu zabukuru kandi nta bushobozi mfite n'inzu ndimo irenda kungwira. Ikibazo njyewe mfite ni icyo kumvugururira iyi nzu.''
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko Umudugudu wa Gasharu uzasenywa hakubakwa uw'icyitegererezo.
Yakomeje ati 'Icya mbere ni uko twoherezayo abashinzwe imyubakire kureba niba urwego inzu zigezeho mu kwirinda ko haba ikibazo. Duteganya gusenya inzu zimaze igihe kirerekire, tukubaka Umudugudu w'Icyitegererezo.''
Yakomeje ati 'Nibahumure igihe tuba duteganya kubaka, nitubona bikomeye cyane tuzabakodeshereza inzu twubake inshya muri icyo kibanza.''
Akarere ka Ruhango kizeza aba baturage ko mu ngengo y'imari bateganya muri Nyakanga 2021, ku bufatanye n'Ikigega cy'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, FARG, hazubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo bazatuzwamo.