Ruhango: Mudugudu yavuze ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ko yubakirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kamena 2020 nibwo TV1 yatangaje inkuru y’uyu mugabo Murwanashyaka ubarizwa mu cyiciro cya mbere ubwo yayoboraga Umudugudu wa Karehe, avuga ko inzu ye yaguye igwishijwe n’imvura asaba kubakirwa kuko nta nta mikoro yari afite.

Yagize ati “ Nta mikoro mfite, icyo nabasaba n’uko bafasha noneho bakamfasha bakanshakira aho mba kuko n’ubundi nzi ko leta y’u Rwanda isanzwe inabishobora.”

Murwanashayaka ahamya ko nyuma yo kuvugana n’itangazamakuru abayobozi be baramurakariye cyane kuburyo byaje no kumuviramo kwirukanwa ku mwanya w’umukuru w’umudugudu no gukurwa muri gahunda ya VUP.

Ati “Nari nsanzwe ndi umuyobozi w’umudugudu wa Karehe n’ubwo ntakiriho kubera impamvu ntazi kuko naje kumva ngo umuyobozi wa Karehe bamuhagaritse, nagerageje kubaza icyaha cyanjye ntabwo nakibonye. Nkeka byaratewe n’uko nakunze kugira ikibazo n’itangazamakuru cy’uko nkwiye kubakirwa nkagira icumbi mbamo.”

Yakomeje avuga ko buri gihe iyo yagaragazaga ko akeneye inzu yo kubamo ubuyobozi bwe bwamurebaga nabi ndetse rimwe na rimwe bukanabimubwira ntabyiteho.

Ati “Ntekereza ko ariyo mpamvu buririyeho bakankuraho kugira ngo ntakomeza mvuga ibyo. Kenshi iyo twavuganaga bampamagaraga bambwira ko nakoze ikosa ariko nkababwira ko numva ntaryo bagaceceka bakanyereka ko batishimye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko guhagarikwa muri ibi bikorwa byombi no kuvugana n’itangazamakuru atari byo byatumye yirukanwa.

Ati “ Muri VUP n’ibintu bikorerwa mu buryo runaka wenda abantu bajye banasobanurira uko bikowa, ntabwo umuntu wese uri mu cyiciro cya mbere ari gukora muri VUP. Ku bijyanye no kuba umuyobozi w’umudugudu sinkeka ko kuvugira mu itangazamakuru ari byo byamubuza kuba yaba umuyobozi, hari inshingano atujuje zituma bamuvanaho icyizere.”

Nemeyimana yavuze ko gufasha abaturage bijyana n’ubushobozi buhari ndetse anashimangira ko niba ari ku rutonde rw’abasenyewe bazafashwa azabikorerwa nk’abandi.

Murwanashyaka John yavuze ko akeka ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ubufasha mu itangazamakuru



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-mudugudu-yavuze-ko-yirukanywe-ku-buyobozi-azira-gusaba-ko-yubakirwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)