Rulindo : Babiri bacukuraga amabuye mu buryo butemewe bagwiriwe n'ikirombe barapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bo mu Kagari ka Mahaza mu Murenge wa Ntarabana, bari bagiye gucukura muri biriya birombe bimaze igihe bifunze.

Inkuru yo kwigwirwa n'ikirombe kuri bariya bagabo barimo uwari ufite imyaka 28 n'undi wa 29, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.

Imibiri y'aba bagabo bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye ya gasegereti, yahise ijyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma.

Kayigana Jean Baptiste uyoboraa Akagari ka Mahaza, avuga ko ari inkuru ibabaje ku buyobozi bwa kariya gace kuko bwabuze abaturage ariko ko ubusanzwe ibirombe by'amabuye y'agaciro bimaze igihe bifuze.

Yagize ati 'Bagwiriwe n'ikirombe ahagana mu ma saa cyenda z'ijoro ubwo bibaga gasegereti mu gace ka Rutongo. Ibi birombe bimaze igihe bifunze. Aba bagiyeyo kwiba gasegereti bahura n'ibyago.'

Uyu muyobozi agira inama abaturage kutishora mu bikorwa nka biriya kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, akabasaba kwihangana bagategereza ko haza kompanyi z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikazabaha akazi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Babiri-bacukuraga-amabuye-mu-buryo-butemewe-bagwiriwe-n-ikirombe-barapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)