Rulindo: Babiri bagwiriwe n'ikirombe bahasiga ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Gashyantare 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y'uko aba bagabo barimo uw'imyaka 29 na mugenzi we ufite 28, bitwikiriye ijoro bajya kwiba gasegereti mu kirombe kiri mu gace k'ibirombe bya Rutongo.

Amakuru agera ku buyobozi bw'akagari avuga ko aba bagabo bagiye kuri iki kirombe ahagana saa Moya z'umugoroba, kuko umugore w'umwe muri bo yavuze ko aricyo gihe umugabo we yamusezereye ajya mu kazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mahaza, Kayigana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bagwiriwe n'ikirombe ubwo barimo biba gasegereti mu birombe yacukurwagamo byafunzwe.

Yagize ati 'Aba bagabo bagwiriwe n'ikirombe ahagana mu ma saa Cyenda z'ijoro ubwo bibaga gasegereti mu gace ka Rutongo. Ibi birombe bimaze igihe bifunze. Aba bagiyeyo kwiba gasegereti bahura n'ibyago.'

Yasabye abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi butemewe batizeye umutekano wabwo kuko bishora mu kaga kandi bikagira n'ingaruka ku miryango yabo.

Yakomeje ati 'Abaturage babe bihanganye vuba hazaza andi masosiyete acukura mu buryo bwemewe bazabaha akazi kizewe.'

Imirambo y'abagabo bagwiriwe n'ikirombe yakuwemo ijyanwa kwa muganga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Abagabo babiri bagwiriwe n'ikirombe bagiye gucukuramo gasegereti mu Karere ka Rulindo bahita bitaga Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-babiri-bagwiriwe-n-ikirombe-bahasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)