Rulindo: Ikamyo y'Uruganda rw'Isukari rwa Kabuye yakoze impanuka yakomerekeyemo abantu 10 (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Yine z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2021, ni bwo iyi kamyo yari igiye gutwara ibisheke yahirimye.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba babwiye IGIHE ko ishobora kuba yapfiriyemo abantu batatu.

Nubwo abaturage bakeka ko hari abantu baguye muri iyi mpanuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Uwamahoro Telesphore, yavuze ko nta muntu wayiguyemo.

Yagize ati 'Ni byo impanuka yabaye, ni imodoka y'Uruganda rwa Kabuye yari igiye gutwara ibisheke noneho irahirima ariko tugira Imana ntiyahitana abantu. Abari bayirimo ni ba bakozi baba bakuye mu yindi mirenge ngo baze babafashe.'

Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, icyateye iyi mpanuka cyari kitaramenyekana. Ikimara kuba, inzego z'umutekano zahise zitabazwa kugira ngo zibatabare ndetse abayikomerekeye bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba n'icya Rutongo.

Abantu 10 bakomerekeye muri iyi mpanuka
Ikamyo y'Uruganda rw'Isukari rwa Kabuye yakoze impanuka yakomerekeyemo abantu 10 mu Karere ka Rulindo
Abantu bari bashungereye ahabereye impanuka
Iyi kamyo yahirimye ubwo yari mu rugendo rwo gutunda ibisheke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ikamyo-y-uruganda-rw-isukari-rwa-kabuye-yakoze-impanuka-yakomerekeyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)