Uyu musore usanzwe aba mu Mujyi wa Kigali aho akora akazi ko kotsa inyama, ngo yari aherutse gusubira kuba iwabo nyuma y'uko Umujyi wa Kigali usubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo.
Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko hari uwagihaye amakuru ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki 04 Gashyantare ari bwo abaturage bo mu Kagari ka Rudogo muri uriya Murenge wa Cyinzuzi babonye umurambo w'uriya mukecuru mu kanya gato bagahita babona uriya muhungu we n'umukozi wo muri ruriya rugo bafite isuka iriho amaraso.
Oswald Kanyoni uyobora kariya Kagari ka Rudogo, avuga ko mu bahise bafatwa barimo uriya muhungu we ndetse n'uwo mukozi wakoraga akazi ko kwahirira inka ubwatsi.
Yagize ati 'uwo muhungu we n'umukozi bose bahise batabwa muri yombi aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.'
Abaturanyi b'uriya muryango, bavuga ko uyu muhungu ukekwaho kwica nyina yakunze kurangwa n'imyitwarire mibi muri kariya gace.
Ivomo : Igihe
UKWEZI.RW